Inkuru zitandukanye zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zivuga ku mibanire ya Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza n’umugore bivugwa ko baba bakundana, nyuma yuko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma y’amasaha make akuwe ku nshingano ze.
Ku wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Ntazinda yafashwe kubera iperereza riri gukorwa.
Ati: “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza.”
Kuwa kabiri tariki 15 Mata 2025, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yari yafashe icyemezo cyo guhagarika Ntazinda ku nshingano ze nk’Umuyobozi w’Akarere.
Umuyobozi w’iyo Nama Njyanama, Mukagatare Judith, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko icyemezo cyafashwe gishingiye ku myitwarire mibi ya Ntazinda, nubwo atigeze atangaza ibisobanuro birambuye kuri iyo myitwarire.
Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza mu gihe cya manda ya kabiri, nyuma yo gutorerwa kuyobora ako karere mu matora yo mu 2021, akaba yari amaze imyaka itanu abaye umuyobozi w’akarere.
Iyi nkuru yakurikiwe n’inkuru zatangijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho hagaragaye ifoto y’umugore bivugwa ko ari “inshoreke ya mayor” yicaye mu ntebe nkuru y’ibiro by’akarere, aza no kuyishyira kuri konti ya Facebook y’uwo mugore.
Abantu batandukanye babifashe nk’ikimenyetso kigaragaza imibanire yihariye hagati ye na Meya Ntazinda n’uwo mugore w’ikizungerezi.
Aya makuru yateje impaka ndende, bamwe bagaragara bayacira urubanza, abandi bayabyinira ku mubyimba.
Ni muri urwo rwego Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yagaragaje ko atanyuzwe n’uko abantu bafata iby’abandi nk’isoko y’ibitutsi n’amatiku.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yahoze ari twitter, Munyakazi Sadate yanditse agira ati: “Maze iminsi mbona ku mihanda amakuru anyuranye menshi avuga ku wari Mayor w’Akarere ka Nyanza.”
“Ahenshi nabonaga mwandika ku mibanire ye n’uwo bakundana (niba banakundana njye simbizi uretse ko atari n’ikibazo), ndetse bigahinduka inkuru.”
“Uyu mugabo sinigeze nganira na we ngo menye byinshi kuri uwo mugore ugaragara nk’aho bakundana kuko ntibyandebaga, nta na deal ibyara cash nabibonagamo ngo wenda mbifateho umwanya.”
Yakomeje yibaza: “Kuki Abanyarwanda dukunda kuvuga no gukina ku mubyimba ku muntu uri mu kaga kandi igihe yarahari twamubonaga tukamusuhuza twunamye tumwita Nyakubahwa? Kuki tuvuga imibereho bwite y’abandi bantu, ikaducira ishati tugasizora, tugashishikara, tugata urwo twambaye?”
Mu butumwa bwe, Sadate arinubira uburyo sosiyete nyarwanda yitwara nk’umucamanza udafite amategeko, ishyira imbere amarangamutima aho gushyira imbere ubupfura.
Akomeza avuga ko “Ibisubizo natekereje: Muri abatindi; Muraciriritse; Muri imburamikoro; Muri barwivanga; Muri abagome.”
Yagarutse ku kamaro ko kugira umuco wubaka aho kwangiza, asaba abantu kureka kwivanga mu buzima bwite bw’abandi, ahubwo bagashyira imbere ibiganiro bifite akamaro nk’ibijyanye n’iterambere, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ibindi.
Yasoje agira ati: “Ubuzima bwite bwa muntu bugomba kubahwa. Byumvikane neza, bugomba kubahwa.”
Kugeza ubu, RIB iracyakora iperereza ku byaha Ntazinda Erasme yaba akurikiranyweho, mu gihe abantu batandukanye bagaragaza amarangamutima anyuranye ku iyeguzwa rye n’ifatwa rye.
Munyakazi Sadate asoza asaba abantu kugira “Ubushishozi n’ubupfura”.