Ku wa Gatanu Mutagatifu, tariki 18 Mata 2025, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagaragaye mu mihango y’Inzira y’Umusaraba yateguwe n’Abakiristu Gatolika bo muri iki gihugu.
Muri urwo rwego, Perezida Ndayishimiye we ubwe yafashe umusaraba arawuheka, agaragaza kwifatanya mu buryo bweruye n’Ububabare bwa Yezu Kristu.
Ibinyamakuru byo mu Burundi byatangaje ko uyu mugabo wari kumwe n’umuryango we, yagaragaye mu ruhame ayoboye urugendo rw’ubusabane n’amasengesho, aho yakomeje kugaragaza ko ubuyobozi bwe bushingiye ku Mana no ku mahame ya Gikirisitu.
Ibimenyetso bikomeje kwiyongera bigaragaza ko umutekano wa Perezida Ndayishimiye urinzwe n’abantu badasanzwe, benshi bakemeza ko ari abarwanyi ba FDLR—umutwe wa gisirikare ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu gihe Perezida Ndayishimiye yari mu myiyerekano y’iyobokamana, inyuma ye hari urundi rugendo rudasanzwe:
Ni urugendo rw’abarwanyi ba FDLR bagenda barushaho kwinjira mu buzima bwa politiki n’umutekano bw’u Burundi.
Amakuru aturuka mu bantu b’imbere mu nzego z’ubutegetsi i Bujumbura avuga ko bamwe muri aba barwanyi basigaye bacunga umutekano wa Perezida, abandi bakaba barimo kugura imitungo—ibibanza, amazu n’ibindi—mu buryo buteye impungenge.
Hari abakeka ko ubuyobozi bw’u Burundi bwamaze kugirana amasezerano y’ibanga na FDLR, ahanini bishingiye ku “kumenya neza u Rwanda” nk’uko bamwe mu bayobozi babivuga mu ibanga.
Ibi bikomeje gukurura impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bibaza impamvu igihugu gifite igisirikare cyemewe n’amategeko cyakoresha umutwe w’iterabwoba nka FDLR mu bikorwa bijyanye n’umutekano w’umukuru w’igihugu.
Icyakora impande zose ntabwo zivuga rumwe kuri ibi. Abashyigikiye Perezida bavuga ko ari umuntu w’Imana, wicisha bugufi, wifatanya n’abaturage be haba mu byiza no mu byago, nk’uko byagaragaye ku munsi wa Gatanu Mutagatifu.
Ariko abamunenga bavuga ko icyari gikenewe atari uguheka umusaraba w’ibiti bya gereveriya, ahubwo ari uguheka umusaraba w’ibibazo bibangamiye abarundi: ubukene, ubushomeri, n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.
U Rwanda rwo ntiruciye ku ruhande: rwakomeje kugaragaza ko FDLR ari umutwe mubi kandi uhangayikishije umutekano w’akarere, ndetse ruvuga ko bitazigera byihanganirwa ko uwo mutwe wakomeza kubona ubuhungiro cyangwa ubufasha bw’amahanga.
Niba koko FDLR ikomeje guhabwa ikaze mu muryango wa Perezida w’u Burundi, ibi birasobanura byinshi ku mubano w’ibi bihugu by’ibituranyi.
Inzira y’umusaraba yatewe intambwe ku wa Gatanu Mutagatifu ishobora kuba ari ishusho itaziguye y’iyindi nzira – iy’umubano ushobora kuzahuka cyangwa gusenyuka burundu.