Joseph Kabila Kabange wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yamaze kugaruka mu gihugu cye nyuma y’igihe yari amaze aba mu buhungiro.
Kugaruka kwe ku butaka bwa Congo byabaye nk’inkuba ikubise mu kirere cya politiki y’iki gihugu, cyane cyane bitewe n’uburyo yahisemo gutangirira urugendo rwe rushya muri Goma – umujyi ubu ugenzurwa n’inyeshyamba za M23.
Kabila, wayoboye RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yagarutse mu gihugu ku wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025, anyuze i Kigali mu Rwanda.
Amakuru avuga ko yari amaze igihe yibera muri Afurika y’Epfo no muri Zimbabwe, aho yakoraga amasomo akanaba mu buhungiro.
Ku wa 8 Mata 2025, ni bwo yatangaje ko agiye gusubira mu gihugu, avuga ko “igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano no mu zindi nzego zose z’ubuzima,” bityo akumva ko agomba kugira uruhare mu gushaka ibisubizo.
Ni igikorwa cyahise gitera impagarara n’amatsiko menshi mu banyapolitiki n’abaturage ba Congo. Kabila ntiyahise ajya mu murwa mukuru Kinshasa nk’uko byari byitezwe.
Yahisemo kujya i Goma, umujyi uri mu burasirazuba bw’igihugu, ufatwa nk’agace kacitse kuri Leta nyuma yo kwigarurirwa n’inyeshyamba za M23 zibumbiye mu ihuriro ryiswe Alliance Fleuve Congo (AFC), riyobowe na Corneille Nangaa, wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kabila.
Kugaruka kwa Kabila i Goma kwatumye benshi bibaza niba koko afite umugambi wo gufatanya n’uyu mutwe w’inyeshyamba n’ihuriro AFC.
Ubusanzwe, Perezida Félix Tshisekedi yamaze imyaka myinshi ashinja Kabila kuba ari inyuma y’inyeshyamba za M23, abashinja ko ari we ubaha ubufasha mu ibanga mu rwego rwo kurwanya ubutegetsi buriho.
Nubwo Kabila atigeze yemeza cyangwa ngo ahakane aya makuru ku mugaragaro, icyemezo cye cyo gusubira mu gihugu binyuze mu burasirazuba ndetse agahita yerekeza i Goma – aho inyeshyamba zikomeye zigenzura – kirimo ubutumwa bukomeye mu rwego rwa politiki.
Olivier Kamitatu, umuvugizi wa Moïse Katumbi, umwe mu batavuga rumwe na Leta ya Tshisekedi, yabitangaje mu magambo yumvikanisha ko kugaruka kwa Kabila bifite icyo bivuze.
Yagize ati: “Guhitamo kwa Joseph Kabila kujya Iburasirazuba, ahagenzurwa n’inyeshyamba, si ikimenyetso gusa: ni ukwibutsa ahazaza hacu dusangiye twese.”
Igihe Kabila agarukiye muri Congo kirimo ibibazo bikomeye by’umutekano n’amacakubiri akomeye mu gihugu.
M23 yigaruriye ibice byinshi bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, ndetse ingabo za Leta zagiye zisubira inyuma ku rugamba.
Raporo zitandukanye zerekana ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buri mu bibazo bikomeye haba imbere mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga, ndetse ko hari ubwoba bw’uko habaho ihirikwa ry’ubutegetsi mu buryo butunguranye.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko Kabila ashobora kuba afite umugambi wo kugaruka mu ruhando rwa politiki akoresheje inzira idasanzwe, cyane cyane abinyujije mu gushyira hamwe n’amatsinda arwanya ubutegetsi.
Icyakora, hari n’abavuga ko ashobora kuba aje nk’umuhuza w’amahoro cyangwa nk’umunyapolitiki ushaka gusana igihugu yamaze imyaka 18 ayoboye.
Icyemezo cya Kabila cyo kugaruka mu gihugu no guhera mu gace kagenzurwa n’abarwanya Leta ya Kinshasa, kirerekana ko ibihe bidasanzwe biri imbere.
Benshi bakomeje kwibaza niba iyi yaba ari intangiriro y’ihuriro rishya rishobora guhindura ubutegetsi, cyangwa ni umugambi wo kubaka amahoro mu buryo bwihariye.
Kugeza ubu, haracyategerejwe ijambo rihambaye Kabila ateganya kuvugira i Goma kuri uyu wa Gatandatu, rishobora gutanga icyerekezo cy’ibyo yifuza kugeraho mu rugendo rwe rushya rwa politiki.