Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomePolitikeHamenyekanye impamvu n’ibyo Abashinzwe ibibazo bya Gisirikare muri za ambasade baganiriye mu...

Hamenyekanye impamvu n’ibyo Abashinzwe ibibazo bya Gisirikare muri za ambasade baganiriye mu ibanga rikomeye na RDF byateye ubwoba Ndayishimiye

Mu gihe ibibazo by’umutekano bikomeje gukaza umurego mu karere k’Ibiyaga Bigari, Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF) yakiriye inama idasanzwe yahuriyemo n’abashinzwe ibibazo bya gisirikare (Defence Attachés) bakorera mu Rwanda.  

Iyo nama yabereye ku cyicaro gikuru cya minisiteri ku Kimihurura, yabaye isoko y’ibiganiro bikomeye byagarutse ku mutekano w’u Rwanda, akarere ndetse n’imikoranire mpuzamahanga y’ingabo. 

Iyi nama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu 25 ndetse n’umuryango mpuzamahanga, harimo ibihugu bikomeye mu bya gisirikare nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage n’abandi.  

Umuyobozi mukuru w’ubutwererane mpuzamahanga bwa gisirikare muri MINADEF, Brig Gen Patrick Karuretwa, ni we wafunguye inama, ashimangira ko ari umwanya wo gusangira amakuru, kungurana ibitekerezo no kuganira ku bibazo bikomeye by’umutekano. 

Nubwo ari ibisanzwe ko RDF itumiza inama nk’izi, ibyavugiwe muri iyi nama byatangaje benshi, ndetse bituma bamwe batangira kuvuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ashobora kuba yatangiye kugira ubwoba.  

Amakuru yizewe yemeza ko umutwe wa FDLR uri gukwirakwira mu Burundi mu buryo buteye impungenge. 

FDLR – umutwe w’abahoze ari abasirikare n’abapolisi ba Habyarimana, bamwe mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi – umaze igihe warakomereje ibikorwa mu gihugu cy’u Burundi, ndetse ko hari ibimenyetso bifatika ko bamwe muri bo bari no mu bacunga umutekano wa Perezida Ndayishimiye. 

Mu butumwa bwatanzwe na RDF, hagarutswe cyane ku bikorwa by’ingabo z’u Rwanda hanze y’igihugu, cyane cyane mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu nka Mozambique na Centrafrique. 

Ariko nanone, RDF yibukije ko hari imitwe irimo FDLR, RED-TABARA na M23 ishobora kuba ikoreshwa na bimwe mu bihugu byo mu karere nk’intwaro z’igitugu za politiki. 

RDF yagaragaje ko igihugu cy’u Rwanda kitazongera kwemera guturana n’umutwe w’iterabwoba nka FDLR, ushaka gusenya umutekano n’ubusugire bw’igihugu.  

Ibi byashimangiwe n’ijambo ryagize riti: “Isi yose igomba kumva impamvu u Rwanda rutazongera guturana na FDLR.” 

Mu gihe ibi biganiro byaberaga i Kigali, mu Burundi ho, amakuru yizewe yemeza ko bamwe mu barwanyi ba FDLR basigaye bafite uburenganzira budasanzwe, ndetse bamwe batangiye kugaragara bacunga umutekano w’abayobozi bakuru barimo na Perezida Ndayishimiye ubwe.  

Ibi bishimangirwa n’amakuru avuga ko FDLR imaze igihe igura ibibanza n’amazu hirya no hino i Bujumbura no mu tundi duce dutuwe neza. 

Umwe mu basesenguzi ba politiki mu karere yagize ati: “Ibi si ibintu byo kwirengagiza. Niba abarwanyi bazwiho ibikorwa by’iterabwoba batangiye guhabwa inshingano zo kurinda Perezida, icyo gihugu kirimo kwiroha mu mwijima kandi gishyira mu kaga akarere kose.” 

Nubwo ku mugaragaro iyi nama yavugaga ku bufatanye, iterambere n’umutekano, hari ibigaragaza ko yari igamije gutanga ubutumwa bukomeye ku bihugu bikomeje gufasha imitwe y’iterabwoba bihishe inyuma ya politiki y’akarere.  

Bivugwa ko ubutumwa bwa RDF kuri FDLR bwari ubutumwa bwo kuvuga ko igihe cyo kwihangana kirangiye, ko igihe cyo gufata icyemezo kirageze. 

RDF yasabye abahagarariye ibihugu gukomeza gushyigikira ubufatanye no guca ukubiri no guha rugari imitwe y’iterabwoba.  

Yabasabye kwibuka amateka y’u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, no gufatanya mu rugamba rwo kurwanya abayihakana ndetse n’abashaka gukomeza kuyisubiza mu gihugu. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights