Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomePolitikeIngabo za SADC nyuma yo gutakambira u Rwanda ziri gutegura igitero simusiga...

Ingabo za SADC nyuma yo gutakambira u Rwanda ziri gutegura igitero simusiga cyo kwihorera?

Nyuma y’amezi y’akaduruvayo no gutsindwa mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ingabo za SADC, zari zaje guha iki gihugu inkunga ya gisirikare ariko zisanze mu rugamba zitari ziteguye, none ziri kwitegura igikorwa kidasanzwe: igitero simusiga cyo kwihorera. 

Ibi bije nyuma y’uko uyu muryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), ugizwe n’ibihugu nka Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania, usabye u Rwanda ko rwawuha inzira yo kunyuramo mu gihe ingabo zabo zizaba ziva muri Congo zitashye.  

Mu mvugo yuzuye gukubitika no kwicisha bugufi, bamwe mu banyapolitiki babigereranyije no “gupfukama imbere y’u Rwanda” basaba amahoro n’ubutabazi mu rugendo rwo gutaha. 

Nubwo byatangajwe ko ari urugendo rwo gutaha, amakuru yizewe aturuka muri bamwe mu bari hafi y’iyi gahunda y’ibanga, yemeza ko izi ngabo zishobora kuba ziri gukora imyiteguro ikomeye yo kwihorera.  

Ibi bivugwa nyuma y’uko SADC ishinjwe kugerageza gufasha ingabo za Leta ya Congo (FARDC), FDLR n’imitwe ya Wazalendo mu rugamba rwo kwisubiza Goma—umujyi wafashwe na AFC/M23—ariko byose bikarangira batsinzwe mu buryo budasubirwaho. 

Ibyo bigaterwa n’uko nyuma y’icyo gitero cyabaye ku wa 11 rishyira uwa 12 Mata 2025, AFC/M23 yahise isaba ingabo za SADC gutaha bwangu, ku buryo bumwe bunyuranije n’uko byari byateguwe.  

Ubusanzwe, ingabo za SADC zari zarahawe umutekano na AFC/M23 ndetse ari nabo babafasha kubona ibiribwa, imiti n’amazi. Ariko umwuka wahindutse uva ku bufatanye ugera ku kutizerana no gushinjanya imigambi y’ubugambanyi. 

Hari amakuru avuga ko hari wing ya kane ya SADC iri gutanga imyitozo ku ngabo zasigaye, ku buryo bishoboka ko hari igitero kigiye gutegurwa. Abo babyita “igikorwa cyo kugarura ishema.”  

Ariko nk’uko bamwe mu basesenguzi babyemeza, nubwo “ibuye ryagaragaye ntacyo ryagutwara,” nta kintu kigaragaza ko bashobora guhangana n’imbaraga z’umutwe wa AFC/M23. 

Ibi byose birashimangirwa n’uko bivugwa ko mbere yo gutaha, ingabo za SADC zishobora kunyura muri Tanzania, aho zaba zigiye kongera gutegurwa, cyangwa kwiga ku cyerekezo gishya cy’icyo bita “kuvugurura ubutumwa bwa gisirikare.” 

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cyo guhagarika ubutumwa bw’ingabo za SADC muri Congo, ku wa 13 Werurwe 2025, ibihugu byose byohereje izo ngabo byasabye ko u Rwanda rwabaha inzira yo kunyuramo. Ibyo byemejwe n’inzego za gisirikare, ariko kugeza ubu, igihe izo ngabo zizanyura ntikiratangazwa. 

Uretse kuba u Rwanda rwemeye gutanga inzira, nta kindi cyatangajwe ku mugaragaro ku ruhare rwarwo mu bijyanye no kurinda izi ngabo cyangwa gukurikirana intambwe zose z’urugendo rwazo. 

Ibibazo bikomeje kwibazwa ni: ese izi ngabo zizataha koko, cyangwa ziri guhindura umuvuno? Ese SADC irashaka gusubira mu rugamba rushya? Ese impamvu yo gusaba inzira irimo politiki yo gutiza umurindi indi gahunda yahishwe? 

N’ubwo igisa n’icyemezo cyafashwe ku mugaragaro ari ugutaha, hari icyuka kimeze nk’ikirimo kubyara ibindi. Uko byagenda kose, ibyo izi ngabo za SADC zitwaye mu mutima, birenze ibyo ziri gutwara mu modoka za gisirikare. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights