Mu gihe inkundura ya UEFA Champions League 2024-2025 irushaho gufata indi ntera, umuraperi w’umunyarwanda Bull Dog yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza icyizere gikomeye kuri Arsenal, ikipe akunze by’ikirenga.
Ibi byatumye asaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kumugurira itike y’indege imujyana i Munich, mu gihe Arsenal yaramuka igeze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe akomeye i Burayi.
Bull Dog, uzwiho guhora atajya yifata iyo Arsenal itsinze, yatangaje ibi binyuze ku rubuga rwe rwa Instagram nyuma y’umukino wari utegerejwe na benshi aho Arsenal yasezereye Real Madrid, ikipe ifite amateka akomeye muri iri rushanwa.
Yagize ati: “Sinigeze nshidikanya ku Mana kuva navuka. Nyuma yo kureba umukino wa Arsenal na Real Madrid nijoro, sinzongera na rimwe gushidikanya ko Arsenal ifatanyije na Visit Rwanda tuzagera ku mukino wa nyuma wa Champions League. Papa Yvan (Perezida Kagame) ndagusabye, ngurira itike ijya i Munich.”
Aya magambo yavuzwe mu gihe benshi mu bakunzi ba ruhago, cyane cyane abafana ba Arsenal, barimo gukomeza gutekereza niba uyu mwaka waba ari wo ugomba gutuma iyi kipe ibona igikombe cya mbere cya Champions League mu mateka yayo.
Nubwo ibyishimo bya Bull Dog ari byinshi, Arsenal iracyafite urugamba rukomeye imbere yayo. Irasabwa kubanza gusezerera Paris Saint-Germain (PSG), mu mikino ya 1/2 cya nyuma. Uyu mukino utegerejwe na benshi nk’ushobora kugena uko inkuru y’uyu mwaka muri Champions League izandikwa.
Arsenal imaze imyaka irenga 15 isubira inyuma mu mikino mpuzamahanga, ariko uko imyaka igenda ishira, imbaraga n’ubuhanga by’umutoza Mikel Arteta biragenda byubaka ikipe ishoboye guhangana n’amakipe yose ku mugabane w’u Burayi.
Ubwo butumwa bwa Bull Dog bwahise bushyirwa ku murongo n’amateka azwi ya Perezida Paul Kagame nk’umufana udasanzwe wa Arsenal.
Perezida Kagame amaze imyaka myinshi agaragaza urukundo rwe kuri iyi kipe, akunda kuyivuga mu biganiro bye cyangwa akohereza ubutumwa bwo kwishimira intsinzi kuri Twitter (X), cyane cyane igihe itsinze.
Byongeye, gahunda ya Visit Rwanda, igamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, ni umwe mu baterankunga b’iyi kipe kuva mu mwaka wa 2018.
Izina “Visit Rwanda” rigaragara ku mipira y’abakinnyi ba Arsenal haba mu bagabo no mu bagore, bikaba byarahaye u Rwanda urubuga mpuzamahanga rwo kumenyekanisha ibyiza byarwo.
Mu gihe benshi basomaga ubutumwa bwa Bull Dog bakabifata nko gusetsa, abandi babifashe nk’ijwi ry’abafana benshi b’Abanyarwanda bahora bifuza kujya gushyigikira amakipe yabo hanze, ariko ubushobozi bukaba ari imbogamizi.
Ni igitekerezo kidasanzwe, gishingiye ku rukundo rw’umuhanzi ku ikipe ye no ku buryo abona Visit Rwanda nk’ishema ry’igihugu rikwiriye kugaragara ahantu h’amateka.
Bull Dog yamenyekanye mu muziki nyarwanda mu njyana ya Hip Hop, aho akunze kuririmba ku buzima bw’abaturage, urukundo, ndetse no ku bitekerezo bigaruka ku buzima bwa buri munsi bw’Umunyarwanda.
Mu myaka ishize, yagaragaye kenshi nk’umuhanzi ugira uruhare mu gutanga ibitekerezo bya politiki n’imibereho rusange y’abaturage, binyuze mu ndirimbo ze no ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo nta gisubizo cyahise gitangwa ku busabe bwa Bull Dog, ariko ubutumwa bwe bwakwirakwijwe cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko “Arsenal ni iyacu twese” abandi bagira bati “Byibura Perezida naduhe twebwe Abanyarwanda itsinda twese tujye ku kibuga.”
Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uteganyijwe ku wa 31 Gicurasi 2025, kuri sitade ya Allianz Arena iri mu mujyi wa Munich, mu Budage.
Uretse kuba uzaba ari umukino w’ingenzi mu mateka ya Arsenal, ni n’amahirwe adasanzwe kuri gahunda ya Visit Rwanda yo kurushaho kwerekana isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.