Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeIbyo Se wa Turahirwa Moses yakoze akimara kubona umuhungu we atangaje impamvu...

Ibyo Se wa Turahirwa Moses yakoze akimara kubona umuhungu we atangaje impamvu 10 zituma yanga Perezida Kagame n’Inkotanyi muri rusange. Video

Kuwa 12 Mata 2025, urubuga rwa X rwahoze ari Twitter rwakongejwe n’amagambo y’uburakari n’ubugwari yatangajwe na Turahirwa Moses, umunyamideli w’icyamamare akaba n’uwashinze inzu y’imideli Moshions.  

Uyu musore yashyize hanze urutonde rw’impamvu 10 avuga ko zituma yanga Perezida Paul Kagame ndetse n’Inkotanyi muri rusange—amagambo yateje impaka ndende n’uburakari mu banyarwanda, by’umwihariko abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Mu butumwa yanditse kuri X (Twitter), Moses yagaragaje uburibwe yakuze afite, avuga ko se yatawe muri yombi azira ubusa, ko yamusuraga muri gereza akiri umwana muto, ndetse akavuga ko yigeze gukubitirwa imbere ye n’umusirikare w’Inkotanyi.  

Yongeyeho ko yigeze gufungwa iminsi 76 muri Gereza ya Mageragere, ndetse ngo ingabo zigeze no gusaka iwe mu rugo. Ibi byose abihuza n’urwango avuga ko amaze imyaka afitiye butegetsi buriho. 

Nyuma yo gutanga Ibi bitekerezo, abamukurikira benshi batangiye kumwibasira, bamwita ikirara, umugambanyi, ndetse bamwe bamushinja gusebya ubuyobozi bwamuhaye byose no gukomeretsa imitima y’abarokotse Jenoside.  

Umwe yagize ati: “Nugira ubwenge buke, uzibasire umuryango w’umuntu uwo wari we wese… ariko Kwibasira umuryango wa Perezida Kagame sinzi ko hari umunyarwanda uzakurebera!” 

Ariko ibyo byose byaje gufata indi sura ubwo uyu munsi, umuntu witwa Godfather yanditse ubutumwa kuri Twitter buvuga ko yavuganye na se wa Turahirwa Moses—umugabo benshi bari batarumva ijwi rye muri iki kibazo cy’umuhungu we. 

Mu butumwa bwe, Godfather yavuze ko “Papa wa Moses yagize ati: Umubyeyi aryama uko ashaka ariko ntabyara uko ashaka. Uyu mwana arabeshya. Mubansuye muri gereza ntiyararimo. Nafunzwe amezi 4 gusa, nyuma y’uko ubutabera bubonye ko narenganijwe. Koko murumuna wanjye yakoze Jenoside.” 

Aya magambo yatumye benshi bahindura imyumvire. Amagambo ya se yagaragaje icyuho kinini hagati y’uko ibintu byamubayeho n’uko umuhungu we abivuga. 

Uyu mubyeyi, witwa Pasteur (izina ryuzuye ntiryashyizwe ahagaragara), yashimangiye ko atigeze afungwa imyaka myinshi nk’uko bivugwa, ndetse ko ibyo Moses avuga byo kumusura muri gereza akiri umwana atari ukuri, kuko igihe yamusuraga yari yaratashye.  

Yanavuze ku mateka y’umuryango aho yemeje ko koko murumuna we yakoze Jenoside, ariko ibi byose ntibikwiye kuba intwaro umuhungu we akoresha mu guharabika igihugu n’ubuyobozi bwacyo. 

Abasesenguzi batandukanye mu by’imibanire n’imyitwarire y’abaturage, bavuga ko ibitekerezo nk’ibyo bya Moses bishobora kugira ingaruka mbi atari ku giti cye gusa, ahubwo no ku bucuruzi bwe.  

Jean Claude, umunyamategeko mu mujyi wa Kigali, yagize ati: “Iyo umuntu atangiye gukoresha amagambo ateza imvururu cyangwa bigaragara ko ari ugusenya igitinyiro cy’igihugu, akenshi bishobora kumuganisha mu butabera. Itegeko rigena ko ubwisanzure mu bitekerezo bugira aho bugarukira.” 

Inzu ya Moses y’imideli, Moshions, imaze imyaka irenga icumi izamura isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Yambitse n’ibyamamare, abategetsi, ndetse n’abasohoka mu gihugu bahagarariye u Rwanda.  

Ariko amagambo nk’ariya ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku isura y’iyi nzu, ndetse no ku bufatanye yari imaze kubaka n’ibigo bikomeye. 

Umusesenguzi mu by’itumanaho, Claudine Mutesi, yagize ati: “Muri iki gihe aho ikoranabuhanga ryihuta, amagambo y’umuntu umwe ashobora gusenya ibyo yubatse imyaka myinshi mu kanya gato. Kandi ikigo cyangwa izina ry’umuntu risigaye rigira isura mpuzamahanga, si byiza ko rihumanywa n’imyitwarire y’umuntu ku giti cye.” 

Kugeza ubu, Turahirwa Moses nta gisubizo aratanga ku magambo ya se. Nta n’ubundi butumwa arongera gusohora kuri Twitter kuva ku itariki ya 12 Mata. 

Nyamara icyo benshi bahurizaho ni uko u Rwanda rwubakiye ku bumwe n’ubwiyunge, ndetse abantu bafite amateka ababaje bagomba gukoresha uburyo buboneye bwo kwiyunga n’igihugu, aho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza amarangamutima atarimo ukuri cyangwa atari ngombwa. 

Reba Video Unyuze hano

Inkuru iracyakurikiranwa. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe