Mu gace ka Muzye, gaherereye muri Komine ya Giharo mu Ntara ya Rutana, abaturage baratunguwe bikomeye ubwo babonaga umugore bavugaga ko yapfuye ndetse akanashyingurwa, agarutse mu rugo ari muzima. Ni nyuma y’umunsi umwe gusa bamushyinguye.
Uwo mugore ni Evelyne Butoyi, ufite imyaka 26 y’amavuko. Inkuru ye yatangiye ku wa 6 Mata 2025, ubwo umurambo w’umugabo we wabonwaga aho yari yajugunywe, bigaragara ko yishwe akubiswe.
Nyuma yo kumushyingura, Evelyne yahise abura, abantu batangira gukeka ko nawe yaba yishwe.
Nyuma y’iminsi itatu, mu mugezi wa Muyovozi habonetse umurambo w’umugore wakomeretse cyane, ndetse hari ibice by’umubiri byari byaciwe. Abaturage n’abagize umuryango wa Evelyne bahise bemera ko ari we, baramushyingura.
Gusa ku wa 14 Mata, habaye igitangaza ubwo Evelyne Butoyi yagaragaraga ku mugaragaro, aje kuri moto aturutse muri Tanzaniya, ari muzima kandi nta gikomere afite.
Abaturanyi n’abagize umuryango we barumiwe, maze babaza umumotari wamuzanye, ababwira ko yamukuye muri Tanzaniya aho yari kumwe n’umugabo we.
Ibi byatumye inzego z’umutekano zihita zitwara uwo mumotari kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Shima FM, Evelyne yahakanye ko yapfuye. Yasobanuye ko yari yagiye muri Tanzaniya n’umugabo we gusura inshuti, ariko baza kuburirwa irengero bataragera aho bajyaga, ari nayo mpamvu yagarutse ari wenyine.
Nubwo Evelyne avuga ko atigeze apfa, hari bamwe mu batuye Muzye n’abo mu muryango we bemeza ko umurambo bashyinguye wari uwe.
Umwe mu bo mu muryango we yavuze ko ari we wamwiteguraga mbere yo kumushyingura, kandi ko imyenda yari yambaye ari nayo yagarukanye, uretse agapira gato gahindutse.
Ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko ibi byabaye, buvuga ko abantu batanu bamaze gufatwa kugira ngo bakorweho iperereza, barimo n’uwo mumotari wavuze ko yamukuye muri Tanzaniya.