Wednesday, April 16, 2025
Wednesday, April 16, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroUmunyarwandakazi yahishuye ukuntu umuhanzi Harmonize yamusangaga mu cyumba cya Hoteli bagiye gukora...

Umunyarwandakazi yahishuye ukuntu umuhanzi Harmonize yamusangaga mu cyumba cya Hoteli bagiye gukora akazi

Umunyarwandakazi Laika Umuhoza, wamamaye mu muziki ku izina rya Laika Music, yongeye gutanga ubusobanuro ku bivugwa ku mubano we na Harmonize, icyamamare mu muziki wo muri Tanzaniya, nyuma y’amafoto yabo bombi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agateza impaka mu bakunzi b’umuziki. 

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Laika yahakanye ko yaba yarigeze agirana umubano wihariye na Harmonize, avuga ko ibyo bakoranye byose byari ibya kinyamwuga. 

Yagize ati: “Ntitwigeze dukundana. Twakoranye gusa nk’abantu bari muri business. Harmonize ni nk’umuvandimwe kuri njye.” 

Yasobanuye ko yamaze ibyumweru bibiri muri Tanzaniya aba muri hoteli, aho Harmonize yamusangaga bagakorana indirimbo, hanyuma agahita asubira iwe. 

“Yazaga tukandika indirimbo, tugakorera hamwe ariko ntitwamaraga umwanya munini turi kumwe. Byabaga ari ukunoza umushinga gusa,” niko Laika yakomeje asobanura. 

Nubwo bari bafite gahunda yo gusohora zimwe mu ndirimbo bakoranye, Laika yavuze ko bitigeze bishoboka kubera gahunda nyinshi Harmonize yari afite. 

Yavuze ko amaze kumenyana na Harmonize imyaka itatu mbere y’uko amafoto yabo atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, binyuze ku nshuti yabo isanzwe yabahuje. 

Ku bijyanye n’amakuru yavugaga ko baba baratandukanye nk’abakundanye, Laika yasetse, ati: “Nta rukundo rwigeze rubaho hagati yacu, ubwo se twari gutandukana dute?” 

Laika amaze imyaka irenga itatu mu muziki, kandi akenshi ntakunze gutura mu Rwanda kuko afite imiryango itandukanye mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.  

Yabaye mu Rwanda, muri Uganda ndetse na Tanzaniya, mbere yo kujya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yaminurije mu bijyanye n’icungamutungo. 

Uyu muhanzikazi ukorera umuziki ku izina rya Laika, ubu atuye muri Uganda aho yabonye akazi kuva mu 2020, ari naho yatangiriye urugendo rwe rw’umuziki. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights