Wednesday, April 16, 2025
Wednesday, April 16, 2025
spot_img
HomePolitikeIbiganiro bya Doha byarangiye abari babirimo barataha: Hamenyekanye icyo byagezeho. Bageze i...

Ibiganiro bya Doha byarangiye abari babirimo barataha: Hamenyekanye icyo byagezeho. Bageze i Doha basanze ibintu byarahindutse!

Ibiganiro byari bitegerejwe n’isi yose hagati ya Leta ya Kinshasa na AFC/M23 byari byatangiriye i Doha muri Qatar byarangiye nta mwanzuro ufatika ubivuyemo.  

Amakuru yizewe atugeraho yemeza ko intumwa zari zoherejwe guhagararira impande zombi zasubiye iwabo.  

Ibi bigaragaza ko amahirwe yari ahari yo kugera ku bwumvikane hagati ya guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi n’umutwe wa M23, wayobowe ubu n’abakuru bafite ubunararibonye bukomeye, arimo gusaza ubusa. 

Leta ya Kinshasa yagiye mu biganiro imeze nk’iyizera ko izasanga M23 ari umutwe wononekaye, udafite igihagararo n’igitinyiro gikomeye. Nyamara bageze i Doha basanga ibintu byarahindutse.  

Abakuru b’uyu mutwe – bamwe muri bo barimo abari baragize uruhare mu ntambara yo mu 2009 – bari biteguye neza, bafite umurongo uhamye, ndetse ntibari baje gusabiriza amahoro ahubwo bari baje kugaragaza ibyo bahagazeho. 

Bari baje kandi no gusaba ibisubizo birambye ku kibazo cy’uburenganzira n’umutekano w’Abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda n’abandi baturage ba Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo. 

Leta ya Kinshasa, aho kwerekana ubushake bwo kumva no gushaka igisubizo, yakomeje kwitwara mu buryo bwo gusaba ibintu bidafite ishingiro.  

Bimwe mu byifuzo byayo byafatwaga nk’agasuzuguro kagaragara, kuko yashakaga ko M23 ishyira hasi intwaro nta cyemezo gifatika na kimwe bahawe ku bijyanye n’imibereho n’umutekano w’abaturage b’iyo ntara, ndetse no guharanira uburenganzira bwabo nk’abaturage b’igihugu. 

Benshi mu bakurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa Congo bavuga ko iyo myitwarire ya Kinshasa isa no gutiza umurindi intambara, aho kuyihagarika.  

Aho kumva ibibazo by’abaturage ndetse n’iby’abarwanyi bashaka igisubizo kirambye, Kinshasa yahisemo gusubira mu mvugo za kera – izo kunangira no guhakana ko hari ikibazo cy’imiterere ya Leta n’ubusumbane mu miyoborere. 

Ubu M23 ifatanyije na AFC (Alliance Fleuve Congo), bikomeje kugaragara ko batangiye gutera intambwe ikomeye mu rugendo rwerekeza i Kinshasa.  

Mu gihe ibiganiro bikomeje kunanirana, intambara irushaho gufata indi sura. Umurongo wabo unoze, imitekerereze ijyanye n’igihe, n’ubunararibonye bafite, biri gutuma benshi batangira kubona ko Kinshasa irimo gutegura isenyuka rishobora kuba rishingiye ku kwigira indakoreka. 

Bamwe mu baturage n’abasesenguzi batari bake bavuga ko batashakaga ko ibiganiro bikorwa, ahubwo bifuzaga ko AFC/M23 yagera i Kinshasa igafata icyemezo cy’amateka.  

Ku ruhande rumwe, baravuga ko ibiganiro ari ugutakaza igihe kuko Leta ya Kinshasa itemera ko hari ikibazo nyamukuru gifite imizi mu miyoborere no mu kubura uburenganzira bungana mu gihugu.  

Gusa nanone ku rundi ruhande ibiganiro biba bikenewe mu rwego rwo gutera icyumvirizo umwanzi ukamenya uko ahagaze, no mu rwego rwa dipolomasi. 

Ntawe uzi igihe igisubizo cya gisirikare kizafatwa, ariko icyizere cyo kugera ku mahoro biciye mu biganiro kiragenda kigabanuka uko iminsi igenda yicuma.  

Muri aka kanya, imbaraga ziri ku ruhande rw’abarwanya ubutegetsi, naho Kinshasa igasigara yugarijwe n’imvururu zituruka imbere – ubukene, umutekano muke, imyigaragambyo y’abaturage, ndetse no gutakaza icyizere cy’abenegihugu.  

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights