Mu gihe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga nka X (Twitter), Instagram na TikTok hakomeje gukwirakwizwa amakuru avuga ko rutahizamu w’Amavubi na Police FC, Byiringiro Lague, yaba yarateye inda DJ Clush, abaturage ndetse n’abakunzi b’imyidagaduro n’umupira w’amaguru bari mu rujijo.
Amakuru ataremezwa yavugaga ko aba bombi bari mu myiteguro y’ibirori byo kwizihiza umwana bivugwa ko bategereje kwibaruka, bizwi nka “Baby Shower.” Ibi byazamuye impaka ndende ndetse n’amarangamutima atandukanye ku mbuga nkoranyambaga.
Gusa DJ Clush yahisemo kugira icyo avuga kuri ayo makuru binyuze ku kiganiro yasohoye kuri YouTube ye, aho yahakanye ibi byose yivuye inyuma.
Yatangaje ko ibyo ari ibihuha bidafite ishingiro ndetse ashimangira ko ntaho ahuriye n’inda ivugwa.
Yagize ati: “Sinamwihakana, Byiringiro ni inshuti yanjye! Ariko ibyo bavuga ntabwo ari byo, nta nda mfite, baramubeshyera. Ahubwo uriya mubyeyi w’abana babiri ndamukomeje pe.”
Yakomeje asobanura ko atigeze atangiza ayo makuru, ndetse ko iyo byaba ari ukuri, atari bwo buryo yakoresha ngo amenyekane cyangwa avugwe mu itangazamakuru.
“N’iyo naba narifuzaga kuvugwa, sinakoresha izina ry’umuntu ufite umugore n’abana babiri. Si njye wabivuze bwa mbere […] nabibonye Kasuku yabyanditse ubanza ari kuri status cyangwa Instagram.”
Byiringiro Lague, usanzwe azwi nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi na Police FC, bivugwa ko afite umugore n’abana babiri basigaye muri Suwede, nyuma yo gutandukana n’ikipe Sandvikens IF yakiniraga.
Yavuze ko bitewe n’aho azakomereza akazi, umuryango we ushobora kumusanga mu Rwanda cyangwa ugakomeza gutura i Burayi.
Nubwo ibi bivugwa bikomeje gucicikana no gukurura amarangamutima atandukanye, kugeza ubu Byiringiro Lague ubwe nta jambo aragira kuri ibyo bimuvugwaho, bikaba bikomeje gutera urujijo no gukurura ibibazo byinshi mu bakurikiranira hafi iby’imyidagaduro n’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Mu ntangiriro za Mutarama 2025, Byiringiro Lague yagarutse mu Rwanda nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF yo muri Suède, aho yari yarerekeje muri Mutarama 2023.
Yasinye amasezerano y’umwaka n’igice muri Police FC, aho yitezweho gufasha iyi kipe kongera imbaraga mu busatirizi .
Nubwo Rayon Sports yari yaramwakiriye ku kibuga cy’indege ndetse ikamwereka ko imwifuza, Byiringiro Lague yahisemo gusinyira Police FC.
Impamvu nyamukuru y’iki cyemezo ni uko Police FC yamuhaye ibyo yifuzaga, harimo n’amafaranga y’igura ry’umukinnyi. Amakuru avuga ko yahawe miliyoni 80 Frw, mu gihe Rayon Sports yamuhaga amafaranga make ugereranyije .
Byiringiro Lague yavuze ko yahisemo Police FC kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina no gukomeza kwigaragaza ku rwego rwo hejuru. Yizeye ko iyi kipe izamufasha kugera ku ntego ze z’umwuga, harimo no kongera kwitabira ikipe y’igihugu.