Mu gihe hasigaye amezi make ngo amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi abe, haravugwa igitutu gikomeye cy’amadeni kiri ku mutwe wa bamwe mu badepite b’iki gihugu, aho bagifite inguzanyo bubaka amazu itararangiye.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Bwana Gélase Daniel Ndabirabe, yikomye bikomeye abadepite bagenzi be, abashinja kudaha agaciro inama yabahaye mbere yo kwinjira mu myenda.
Ibi yabivugiye mu nteko rusange y’abadepite iherutse guterana, aho yagaragaje impungenge ku bibazo abadepite bashobora kuzahura nabyo nyuma y’isozwa rya manda yabo.
Ati: “Muragowe. Narababwiye ntimwanyumvira none dore manda irarangiye. Mwubatse amazu huti huti mu madeni, none mugiye mutayishyuye. Muragowe! None murajya he? Amerika n’i Burayi ntimuzahungirayo kubera ko bari kwirukana abirabura.”
Ni amagambo akomeye agaragaza ko ikibazo cy’amadeni atishyuwe cyakomereye benshi muri aba badepite, cyane cyane abashoye imari mu mishinga yo kwiyubakira amazu batabanje guteganya ejo hazaza habo nyuma y’inshingano za politiki.
Ndabirabe, umwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu, yagaragaje ko atigeze aceceka ku kibazo cy’inguzanyo z’imitungo.
Yagize ati: “Narababwiye, ndabakangurira kudashora mu mazu uko byagenda kose mutarabona uko muzishyura ayo madeni. Ariko muranga, none ubu mwasize ubwenge inyuma.”
Uyu muyobozi yavuze ko hari bamwe mu badepite bagaragarijwe ko ibihe by’ubukungu budahagaze neza, ariko ntibyabahagarika.
Ubu bamwe baratakambira amabanki, abandi bibaza uko bazasubira mu buzima busanzwe batakigira manda, kandi inzu bubatse zitararangira cyangwa zikiri mu ngwate.
Mu gukomeza kunenga icyemezo cyo kwiyubakira amazu mu nguzanyo, Perezida Ndabirabe yagarutse ku kuba hari abadepite bazanye imiryango yabo mu mujyi wa Bujumbura, bakibera hafi y’imirimo yabo, ariko batabasha gutegura ejo hazaza.
Ati: “Hari abazanye abagore n’abana i Bujumbura, ndibaza ngo manda niramuka irangiye, iyo miryango muzayijyana he? Murasubira mu cyaro mutaragira n’aho mwirambika? Aho muzisanga mubayeho nabi cyane.”
Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi ateganyijwe ku wa 5 Kamena 2025, ni ukuvuga ko hasigaye igihe gito cyane kugira ngo abadepite bamenye niba bazongera gutorerwa cyangwa se niba bagiye gusubira mu buzima busanzwe. Amatora y’abasenateri yo ateganyijwe mu mpera z’ukwezi kwa Kanama.
Ibi bivuze ko bamwe mu bayobozi bari basanzwe bafite ubushobozi n’icyubahiro, bashobora gusigara batishoboye, nyuma yo kunanirwa kwishyura inguzanyo cyangwa kurangiza imishinga bari bafite.
Iyi nkuru iratanga isomo rikomeye ku bantu bose bari mu nzego z’ubuyobozi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere: politiki ni iy’igihe gito, ariko ingaruka z’imyanzuro mibi zishobora kuramba.
Kudateganyiriza neza ubuzima nyuma ya manda bishobora gusiga abayobozi mu bibazo bikomeye, cyane cyane iyo bishingikirije ku nshingano za Leta nk’aho ari ubucuruzi burambye.
Hari n’abasesenguzi babona ibi nk’uburyo bwo gushishikariza abayobozi gucika ku myitwarire yo gutekereza ko kuyobora bihoraho, bakigira inama z’igihe kirekire no gushora mu mishinga iciriritse ishobora gutanga umusaruro utari ufitanye isano n’amategeko cyangwa amashyaka.