Wednesday, April 16, 2025
Wednesday, April 16, 2025
spot_img
HomePolitikeM23 Yamaganye Ingabo za SADC, Inasaba ko zihita zisohoka muri RDC nyuma...

M23 Yamaganye Ingabo za SADC, Inasaba ko zihita zisohoka muri RDC nyuma y’ikosa rikomeye cyane zakoreye i Goma

Umutwe wa M23 wasabye ko ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zihita ziva muri ako karere, unazishinja uruhare mu bitero bimaze iminsi bigabwa hafi y’umujyi wa Goma. 

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025, urusaku rw’amasasu rwongeye kumvikana mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma, ahabaye imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya RDC. 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko izi ntambara zatewe n’ibitero bihuriweho n’ingabo za SADC ziri mu butumwa bwa SAMIDRC, zifatanyije n’ingabo za FARDC, abarwanyi ba FDLR ndetse n’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo. 

Kanyuka yagize ati: “AFC/M23 iramagana bikomeye ibitero bikomeje kugabwa n’ingabo za SAMIDRC ku bufatanye na FARDC, FDLR na Wazalendo ku wa 11 Mata 2025, bikaba bihungabanya ituze n’umutekano w’abaturage b’i Goma.” 

Uyu mutwe wagaragaje ko ibi bitero ari igice cy’ingamba za Leta ya Kinshasa zo kugerageza kwisubiza umujyi wa Goma, ariko bikaba byaratsinzwe. 

Ibi bibaye nyuma y’uko mu kwezi gushize M23 yari imaze kumvikana na SADC ko izafasha ingabo z’uyu muryango kuva mu gihugu, zijyanye n’intwaro n’ibikoresho byose bya gisirikare.  

Hari hanateganyijwe ko SADC ifasha gusana ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo ingabo zayo zibone aho zifatira indege zisubira mu bihugu byazo. 

Nyamara ibyo bitero biheruka byateje agatotsi muri ayo masezerano, bituma M23 ifata icyemezo cyo gusaba icyurwa ryihuse cy’izo ngabo. 

Muri iryo tangazo, Kanyuka yongeyeho ati: “Ibyo bitero bisenya amasezerano yari amaze kugerwaho na SADC, bigatuma n’umushinga wo gusana ikibuga cy’indege cya Goma uhagarara. AFC/M23 irasaba ko ingabo za SAMIDRC zihita ziva muri Congo.” 

Uretse ibyo, M23 yanatangaje ko Ingabo za Leta (FARDC) ziri mu kigo cya MONUSCO giherereye i Goma zigomba gushyira hasi intwaro mbere y’uko icyo kigo cyigarurirwa M23. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights