Wednesday, April 16, 2025
Wednesday, April 16, 2025
spot_img
HomePolitikeUmukecuru w’imyaka 65 arafunzwe azira ibya mufra mbi yakoreye umukazana w’imyaka...

Umukecuru w’imyaka 65 arafunzwe azira ibya mufra mbi yakoreye umukazana w’imyaka 29 wari wamusuye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukecuru w’imyaka 65 witwa Nirere, ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umukazana we w’imyaka 29. 

Amakuru ducyesha UMUSEKE yemeza ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.  

Abaturage bahatuye bavuze ko uyu mukecuru yakubise umukazana we inkoni mu mutwe ubwo yari aje kumusura, bikamuviramo gukomereka. 

Nyuma yo gukubitwa, uwo mukazana yahise ajya kwivuza no gutanga ikirego kuri RIB. 

Biravugwa ko aba bombi bari basanzwe bafitanye umubano utari mwiza, ahanini bishingiye ku kuba umugabo w’uwo mukazana yari yaragiye amushakira aho kuba mu nzu z’inyongera zo mu rugo, ibintu bivugwa ko bitashimishaga nyirabukwe, bikaba byarakomeje guteza amakimbirane hagati yabo. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bwana Bizimana Egide, yemeje aya makuru, avuga ko RIB yatangiye iperereza kuri iki kibazo. 

Uyu mukecuru afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana. 

Gitifu Bizimana yashishikarije abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo, abibutsa ko ibibazo byose bikwiye gukemurwa binyuze mu nzira z’amahoro, bifashishije ubuyobozi aho kwihanira. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights