Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, uzwiho kenshi gutangaza ibintu bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yahagaritse gahunda yari afite yo gufata Umujyi wa Kisangani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).
Byatangiye mu mpera za Werurwe 2025, ubwo Gen. Muhoozi Kainerugaba yandikaga ku rubuga X (rwasimbuye Twitter), asaba umutwe wa M23 — ufite umubano udasanzwe na UPDF — kwigarurira Kisangani.
Mu butumwa bukurikiraho, yatanze gasopo ko niramuka bitinze, Ingabo za Uganda ubwazo zizinjira zigafata uwo mujyi, ndetse kuwa 25 Werurwe yanditse ati: “Kisangani turiyiziye mu izina ry’Imana yacu Yesu Kristo.”
Gusa kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Mata 2025, nyuma ya saa sita, Gen. Muhoozi yongeye kugaragara ku rubuga rwa X atangaza ko yahagaritse iyo gahunda, avuga ko ari icyemezo cyatewe n’inama yahawe n’abayobozi bakomeye barimo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ndetse na Donald Trump, umuyobozi afata nk’intwari.
Mu magambo ye yagize ati: “Nahagaritse igikorwa cyo gufata Kisangani kubera amabwiriza ya data Perezida Museveni n’intwari yanjye Donald Trump. Birambabaje cyane, kuko mu buzima bwanjye bwa gisirikare, sinigeze ntsindwa cyangwa ntera intambwe ntageze ku ntego.”
Nyuma y’isaha imwe gusa, Gen. Muhoozi yongeye gusubira kuri X avuga ko hari ukutumvikana kwabaye ku butumwa bwatanzwe kuri radiyo, asaba imbabazi ku makuru atari yo yamaze kumenyekana. Yavuze ko uburenganzira bwo gufata Kisangani bukiriho.
Kisangani ni umujyi uri ku ruzi rwa Congo, mu burasirazuba bw’Ikibaya cya Congo rwagati, akaba ari n’umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo.