Thursday, April 17, 2025
Thursday, April 17, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroUrwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu rwasubije Dj Ira wasabye Perezida...

Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu rwasubije Dj Ira wasabye Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda

Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwasohoye urutonde rushya rw’abantu 36 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Muri bo harimo Iradukunda Grace Divine, uzwi cyane ku izina rya DJ Ira. 

Uru rutonde rwasohotse mu Igazeti ya Leta ya nimero 14 yasohowe ku wa 7 Mata 2025. Rugaragaza ko DJ Ira yashyizwe mu mubare w’abemerewe kuba Abanyarwanda ku mugaragaro.  

Uyu mukobwa yari aherutse gusaba Perezida Paul Kagame ubwenegihugu ku mugaragaro, ari na we wahise amwemerera ubwo yari mu ruhame. 

Tariki ya 16 Werurwe 2025 ni bwo DJ Ira yagaragaje icyifuzo cye imbere ya Perezida Kagame, amusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda.  

Perezida Kagame yamusubije ko amwemereye, ariko amusaba kuzuza ibisabwa n’amategeko kugira ngo abuhabwe ku mugaragaro. 

Nyuma y’icyo kiganiro, DJ Ira yavuze ko yatunguwe n’uburyo yahise ahamagarwa n’abakozi b’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka mu gihe kitarenze amasaha 24, bamubwira ko agomba gutangira inzira zemewe n’amategeko kugira ngo ubwenegihugu bwemezwe. 

DJ Ira ni umwe mu bakobwa bamaze kumenyekana cyane mu mwuga wo kuvanga umuziki.  

Yawutangiye mu mwaka wa 2016 abifashijwemo na mubyara we DJ Bissosso.  

Uyu mubyara we ni na we wamufashije kuza mu Rwanda muri Kanama 2015 avuye i Burundi, nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights