Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomePolitikePerezida Tshisekedi yahiye ubwoba bwinshi cyane nyuma y’ibyo Joseph Kabila yatangiye gukora...

Perezida Tshisekedi yahiye ubwoba bwinshi cyane nyuma y’ibyo Joseph Kabila yatangiye gukora nyuma yo gutangaza ko agiye gusubira muri RDC.

Joseph Kabila Kabange, wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yatangaje ko ateganya gusubira mu gihugu cye, nyuma y’imyaka itandatu acecetse ndetse n’umwaka umwe amaze ari mu buhungiro.  

Ubu ari gukora ibyatumye ubutegetsi bwa Kinshasa bushya ubwoba, aho ari kugirana ibiganiro n’abantu batandukanye barimo n’inshuti ze za hafi, mbere y’uko yinjira muri iki gikorwa. 

Kabila yavuye muri RDC mu 2023, ishyaka rye PPRD (Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Démocratie) rivuga ko yagiye kwiga impamyabumenyi y’ikirenga muri Afurika y’Epfo. Nyamara kuva icyo gihe ntiyigeze asubira muri RDC. 

Mu 2024, Perezida Félix Tshisekedi yamushinje guhunga igihugu no gukorana n’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi, ibyo byanashyigikiwe n’abarwanashyaka ba UDPS.  

Ariko muri Werurwe 2025, Kabila yahakanye ibyo birego mu kiganiro yahaye televiziyo yo muri Namibia, avuga ko yahagaritse amasomo kugira ngo akurikirane ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo. 

Mu kiganiro yahaye ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo muri uko kwezi, Kabila yanatangaje ko nta ruhare agira mu bikorwa bya AFC/M23.  

Yagize ati: “Iyo mba mbari inyuma, ibintu ntibyari kumera uko biri. Ibyo bavuga ni ibinyoma bidafite ishingiro.” 

Ku wa 8 Mata 2025, mu kiganiro na Jeune Afrique, Kabila yavuze ko agiye gusubira muri RDC binyuze mu Burasirazuba, kugira ngo agire uruhare mu gushakira igihugu amahoro.  

Yagize ati: “Nyuma y’imyaka itandatu ntavuga, umwaka wose mu buhungiro, n’igihe ibibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera, nafashe icyemezo cyo kugaruka mu gihugu kugira ngo nshakishe igisubizo.” 

Kugira ngo afate uwo mwanzuro, Kabila yabanje kuganira n’abantu batandukanye barimo na Thabo Mbeki wahoze ayobora Afurika y’Epfo (1999–2008), ndetse n’abandi banyapolitiki b’inararibonye bakurikirana ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC. 

Radio RFI yatangaje ko Kabila amaze igihe aba i Harare muri Zimbabwe aho yimukiye nyuma yo kuva muri Afurika y’Epfo.  

Kugeza ubu, akunze kwakira abantu batandukanye barimo abahoze bamufasha mu butegetsi, inshuti ze za hafi, ndetse n’abatavuga rumwe na Leta ya Tshisekedi baba mu Burayi cyane cyane mu Bubiligi, kimwe n’abo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru barimo n’abakorana n’imitwe yitwaje intwaro. 

Iyi radiyo ivuga kandi ko Kabila akomeje kugirana ibiganiro na Corneille Nangaa, uyobora AFC/M23, wanabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora ubwo Kabila yari ku butegetsi, ariko nta byinshi biratangazwa ku byo baganira. 

Undi uvugwaho kugirana ibiganiro na Kabila ni Général John Numbi, wahoze ayobora Polisi ya RDC akanaba Umugenzuzi Mukuru w’ingabo.  

Numbi amaze imyaka ine aba muri Zimbabwe aho yahungiye nyuma yo gushakishwa na Leta ya RDC. Mu Ukwakira 2023, yavuze ko Kabila ari we wafashije Tshisekedi kugera ku butegetsi, kandi ko niba akomeje gutoteza abatavuga rumwe na Leta, bashobora no kumukuraho. 

Yagize ati: “Niba akomeje gutoteza abatavuga rumwe na we, turamumenyesha ko abamugejeje aho ari bafite ubushobozi bwo kumukuraho, haba mu mahoro cyangwa mu buryo bukomeye, kugira ngo igihugu kibone amahoro.” 

Kuva mu 2022, RDC yagiye isaba Zimbabwe kohereza Gen Numbi ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho birimo no kugira uruhare mu rupfu rw’uwari umuyobozi w’ihuriro ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu, Floribert Chibeya, n’umushoferi we Fidèle Bazana, bishwe mu 2010. Zimbabwe kugeza ubu yarabyangiye. 

Kugaruka kwa Kabila mu gihugu kubaye mu gihe abayobozi bakuru b’ishyaka rye PPRD barimo Aubin Minaku, Emmanuel Ramazani Shadary na Ferdinand Kambere bakomeje gukorwaho iperereza na Leta ya RDC. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights