Angeline Ndayishimiye, umugore wa Perezida w’u Burundi, arashinjwa kugira uruhare mu ifungwa rya Dushimirimana Protais, umushoramari w’Umunyarwanda ukora ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu Burundi, cyane cyane mu murwa mukuru, Bujumbura.
Dushimirimana yafashwe n’inzego z’umutekano mu ntangiro za Mutarama 2025, afungirwa hamwe n’umunyamategeko we, Ciza Felicien, muri Gereza ya Mpimba.
Aya makimbirane byatangajwe ko ashingiye ku guhangana gukomeye hagati y’isosiyete ya Dushimirimana yitwa Dupro International Trade Company (DITCO) na Prestige, isosiyete y’umugore wa Perezida.
Zombi zikorera mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli. Byatangiye kugaragara cyane ubwo isoko rya peteroli ryagabanukaga mu Burundi, bigakekwa ko Angeline Ndayishimiye yashatse kurigira irye bwite.
Umwuka mubi warushijeho gukara ubwo Dushimirimana yegukanaga amasoko yo guha Minisiteri na za Leta peteroli, atsinda isosiyete ya Prestige.
Byakomeje kuba bibi cyane ubwo ubwato bwa Prestige bwafatirwaga muri Tanzania buvugwaho kunyereza imisoro.
Bivugwa ko ibi byari bifitanye isano n’umwanzuro wa Perezida Ndayishimiye wo kwambura uburenganzira bwo gucuruza peteroli isosiyete ya Inter-petrol yo muri Tanzania, bikekwa ko byakozwe hagamijwe gufasha umugore we kwiharira isoko.
Inter-petrol bivugwa ko ari iya Jakaya Kikwete wahoze ayobora Tanzania n’umuryango wa nyakwigendera Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’u Burundi.
Ubwo Dushimirimana, umufasha we Bella Mukunzi n’umunyamategeko we bafatwaga, byakozwe n’urwego rw’iperereza (SNR) bari ku cyicaro cya DITCO.
Nyuma y’ifatwa ryabo, Visi Perezida Prosper Bazombanza na Léonard Manirakiza, Intumwa Nkuru ya Leta, bashyize hanze itangazo rivuga ko Dushimirimana akurikiranyweho ubucuruzi butemewe bwa peteroli, nubwo amakuru yizewe avuga ko nta kimenyetso na kimwe kiramushinja.
Angeline Ndayishimiye arashinjwa kuba yarategetse ko afungwa, amushinja kugira uruhare mu ifatwa ry’ubwato bwe muri Tanzania.
Bivugwa ko intego nyamukuru ari ukugira ngo amwambure isosiyete ye, bityo Prestige igire ijambo ryonyine ku isoko rya peteroli mu Burundi.
Mu Burundi, ikibazo gikomeye cy’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibura ry’amadolari y’amahanga rikomeje kwangiza ubukungu.
Ibi byatumye imodoka nyinshi ziparikwa kubera kubura lisansi, abandi bakajya kuyishaka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri Gicurasi 2024, Polisi yihanangirije abatonda imodoka ku mihanda cyangwa kuri sitasiyo zidafite peteroli, ibasaba kumenya aho bazayisanga mbere yo kugenda.
Mu kiganiro cyabereye i Rumonge ku wa 28 Werurwe 2025, abavugizi b’inzego zitandukanye bagarutse kuri iki kibazo, bavuga ko Leta iri kugerageza gukemura ikibazo cy’ibura ry’amadolari kugira ngo habeho ubwishyu bwihuse bwa peteroli.
Bizeje abaturage ko amabuye y’agaciro yohererezwa hanze arimo zahabu na lithium azatuma haboneka amadolari ahagije, ikibazo cya peteroli kigakemuka burundu. Gusa ntibatanze igihe ntarengwa ngo bibe byakemutse.
