Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomePolitikeIbisabwa na AFC / M23 mbere y’imishyikirano iyo ari yo yose na...

Ibisabwa na AFC / M23 mbere y’imishyikirano iyo ari yo yose na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Mu gihe igice kimwe cy’Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje kuba indiri y’imvururu n’imirwano idacogora, Ihuriro rya Alliance du Fleuve Congo (AFC) rihuriweho n’umutwe wa M23 rigeze aho ritangaza ku mugaragaro ibyo risaba mbere yo kugirana ibiganiro bya politiki n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.  

Ibi byatangajwe bwa mbere na Steve Wembi, umunyamakuru wigenga uzwiho gukora inkuru zicukumbuye zishingiye ku bimenyetso n’isesengura ryimbitse. 

Ni ku nshuro ya mbere AFC/M23 igaragaje urutonde rudasanzwe rw’ibisabwa nk’amabuye afungura inzira y’imishyikirano n’ubutegetsi bwa Kinshasa.  

Ibi byemezwa n’inkuru zinyuranye zavuzwe n’abasesenguzi b’akarere ko mu biyaga bigari ko iyo gahunda izatuma hamenyekana niba koko Guverinoma ya RDC ishaka amahoro arambye cyangwa niba ikomeje kwikura mu nshingano zayo zo gushaka umuti w’akaduruvayo karangwa mu Burasirazuba. 

Ihuriro AFC/M23 risaba ibintu birindwi by’ingenzi mbere y’uko haba ibiganiro na Guverinoma ya RDC: 

Itangazo rya Perezida Tshisekedi rigaragaza ubushake bwa politiki bwo kuganira na AFC/M23:
Uyu mutwe usaba ko ubuyobozi bukuru bwa RDC butanga itangazo ryemewe ku rwego rw’igihugu, aho Perezida ubwe yerekana ko yiteguye kugirana ibiganiro byimbitse na bo.  

AFC ivuga ko nta kiganiro cyaba gikozwe mu rwego rwo hejuru hatabayeho ubushake buhamye bwa politiki bwerekanwa ku mugaragaro. 

Gukuraho ibyemezo n’ingamba zafashwe n’inzego za Leta zibangamira AFC/M23: 

Harimo cyane cyane icyemezo cyafashwe n’Inteko Ishinga Amategeko kuwa 8 Ugushyingo 2022, hamwe n’ibindi byemezo byose byafashwe mu rwego rwo gucecekesha cyangwa kurandura AFC/M23 mu nzira ya politiki. 

Kuvanaho ibihano by’urupfu, gukurikiranwa no gutanga ibihembo ku bayobozi ba AFC/M23: 

Nkuko uriya munyamakuru akomeza abitangaza, AFC isanga nta biganiro byashoboka mu gihe abayobozi n’abasirikare bayo bakomeje kugaragazwa nk’abanyabyaha, bagashyirwaho amafaranga y’igihembo ku muntu wese wabatanga cyangwa se batabwa muri yombi. 

Gufungura imfungwa bose bafunzwe bazira isura cyangwa inkomoko: 

Iri huriro risaba ko abasivili n’abasirikare bose bafashwe bashinjwa gukorana na AFC/M23 kubera ururimi bavuga (nko kuvuga Ikinyarwanda cyangwa Igiswahili), ubwoko bwabo cyangwa amasano na bamwe mu bayobozi ba AFC/M23, barekurwa nta yandi mananiza. 

Guhagarika imvugo z’urwango n’ivangura mu gihugu hose: 

AFC/M23 igaragaza impungenge zikomeye ku mvugo n’ibikorwa bigaragara mu itangazamakuru, muri politiki no mu gisirikare bigamije gusebya, gutoteza no kwibasira Abanyekongo bavuga ururimi runaka cyangwa bafite inkomoko mu moko amwe n’amwe. 

Kurandura ivangura rishingiye ku kwima ubwenegihugu bamwe mu baturage: 

Ibi bifitanye isano n’abaturage bamwe bafatwa nk’abanyamahanga n’ubwo baba baravutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo benshi bavuga Ikinyarwanda cyangwa Igiswahili, kandi bafite amateka maremare mu gihugu. 

Gushyiraho amasezerano yo guhagarika imirwano (ceasefire): 

AFC/M23 ivuga ko hadashyizwe umukono ku masezerano yemewe n’impande zombi yo guhagarika imirwano, nta muyobozi wabo uzaba yiteguye kujya mu biganiro. Ibi bigamije gutanga icyizere ko impande zombi zishaka amahoro aho gukomeza kwitana bamwana. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights