Ku wa Kabiri tariki ya 8 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika—umugira inama ku bibazo by’umugabane wa Afurika.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe intambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gutuma akarere k’Ibiyaga Bigari gahura n’ibibazo bikomeye by’umutekano n’iterambere.
Mu butumwa bwatangajwe n’Ibiro bya Perezidansi y’u Rwanda binyuze ku rubuga rwa X, bwavuze ko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame, Boulos n’itsinda yari ayoboye “byari bifite intego yo gushimangira ubufatanye mu rugendo rugamije amahoro arambye mu karere, ndetse no kongera ishoramari ry’Abanyamerika mu nzego z’ingenzi z’ubukungu mu Rwanda no mu karere muri rusange.”
Massad Boulos, ubwo yavugaga ku bisobanuro by’uru ruzinduko, yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko ubuyobozi bwa Donald Trump, bushyigikiye amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika.
Yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye ku bufatanye bwimbitse hagati y’ibihugu byombi, ashimangira ko “hari ubushake buhamye bwo kugera ku mahoro arambye.”
Yagize ati: “Dushyigikiye umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose muri aka karere. Hari sosiyete nyinshi z’Abanyamerika zashoye imari mu Rwanda, kandi Guverinoma y’u Rwanda ifite icyerekezo gihamye cyo kuba igihugu kiyoboye ubukungu, gifite abaturage biteguye gutanga umusanzu wabo mu kugera kuri iyo ntego.”
Yakomeje avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteguye gukorana n’u Rwanda kugira ngo ibyo byifuzo bigerweho.
Yagize ati: “Gushaka igisubizo cy’amakimbirane yo muri RDC ni ingenzi cyane. Amahirwe y’iterambere ari mu karere atangira kubyazwa umusaruro iyo amahoro abayeho.”
Boulos yagaragaje ko Perezida Donald Trump “ashishikajwe no kubona amahoro mu karere,” ashimangira ko ari imwe mu nkingi zikomeye z’icyerekezo cye ku bijyanye n’imibanire mpuzamahanga.
Ati: “Perezida Trump ni perezida w’amahoro, wifuza amahoro. Ni yo mpamvu ndi hano.”
Yongeraho ko Trump yifuza ko amakimbirane amaze imyaka myishi mu Burasirazuba bwa RDC asozwa vuba, ati: “Abaturage barababaye bihagije. Igihe kirageze ngo amahoro aboneke.”
Boulos kandi yemeje ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byagaragaje ubushake bwo gushakira hamwe ibisubizo binyuze mu bufatanye n’imikoranire y’ubwubahane.
Ati: “Perezida Kagame yanyeretse ubushake buhamye bwo gushyira imbere amahoro no guteza imbere iterambere ry’akarere. Twiteguye gukorana mu buryo bwimbitse.”
Mbere yo kugera i Kigali, Massad Boulos yari amaze guhura n’abandi bakuru b’ibihugu bo mu karere barimo Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida William Ruto wa Kenya ndetse na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.
Izi nama zose zagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari, n’uburyo bwihuse bwo kugera ku mahoro asesuye.