Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroRIB yakomoje ku magambo ya Miss Teta Sandra afatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside

RIB yakomoje ku magambo ya Miss Teta Sandra afatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko amagambo Teta Sandra aherutse gushyira ku mbuga nkoranyambaga, afatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane mu buryo bwo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ibi byatangajwe nyuma y’uko, ku wa 7 Mata 2025 — umunsi watangirijweho icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi — Teta Sandra yashyize ubutumwa kuri Snapchat na WhatsApp avuga ati: “Ndibuka Abatutsi bishwe n’Abahutu n’abandi barwanyaga Jenoside.” 

Aya magambo yakomeje gukwirakwizwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bayafata nk’ayari agamije kuvuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, ibintu bihabanye n’amategeko ndetse n’ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko amagambo ya Teta ashyirwa mu rwego rw’ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko bigenwa n’ingingo ya 5 y’itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo. 

“Usesenguye ibyo Teta yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze n’uko amategeko abibona, biragaragara ko ibyo yavuze binyuranyije n’amategeko. Jenoside yakorewe Abatutsi ni yo yemejwe kandi ni yo yibukwa. Kongeraho andi mateka atabaye cyangwa kuyagoreka ni uguhakana Jenoside,” — Dr. Murangira B. Thierry. 

Itegeko rigena ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, mu ngingo yaryo ya 5, rivuga ko umuntu uvuga ko Jenoside atari Jenoside, uyipfobya, cyangwa ugaragaza ko habaye Jenoside ebyiri aba akoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Nyuma y’iyi myitwarire yatumye anengwa na benshi, Teta Sandra yasabye imbabazi ku wa 8 Mata 2025, avuga ko ubutumwa bwe bushobora kuba bwarasobanuwe nabi, kandi ko yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Teta Sandra wamenyekanye cyane mu 2011 ubwo yabaga igisonga cya mbere cya Nyampinga wa SFB (ubu ni UR-CBE), kuri ubu aba muri Uganda aho atuye n’umugabo we, umuhanzi w’umunya-Uganda uzwi cyane witwa Weasel. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights