Ku wa 7 Mata 2025, nibwo u Rwanda ndetse n’isi yose yatangiye icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu murwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, aho icyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) giherereye, umuhango wo kwibuka waranzwe n’amarangamutima, amagambo y’icyubahiro n’impaka z’urudaca zagaragaje ukutumvikana kw’isi ku bibazo biremereye.
Ariko muri uwo muhango, icyagombaga kuba igikorwa cy’ubwiyunge no guha icyubahiro inzirakarengane, cyahindutse urubuga rw’amakimbirane ya politiki mpuzamahanga.
Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise, yirukanwe mu buryo butunguranye avanywe ahabera umuhango, nyuma y’aho umwe mu bahagarariye ibihugu bigize AU avuze ko adashobora kuwitabira Neguise arimo.
Iki gikorwa cyabaye ishusho y’ukuntu inyungu z’ibihugu zihurira ku mateka akomeye y’isi ariko zikanatandukira, bigateza imvururu mu bikorwa byagombye kunga abantu aho kubatanya.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yahise isohora itangazo rivuga ko ryamaganye icyemezo cyafashwe na AU, rivuga ko kibabaje kuko cyateje icyasha umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iryo tangazo, Israel yanenze amagambo yavuzwe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud Youssouf, ishinja AU gushyigikira abarwanya Israel.
Ibi byakurikiye ibihe bidasanzwe Israel irimo, aho ibitero n’intambara iri kurwana na Hamas muri Gaza bikomeje kuyigiraho ingaruka mu ruhando mpuzamahanga.
Kuva muri Nyakanga 2021, ubwo Israel yasubiraga muri AU nk’indorerezi, umubano hagati yayo n’ibihugu byinshi bya Afurika nturangwamo ubwizerane.
Kandi si ubwa mbere ibaye iki gihugu gikoze ibintu nk’ibi mu nama za AU: muri Gashyantare 2023, undi mudipolomate wa Israel yirukanwe mu nama y’abakuru b’ibihugu.
Icyemezo cya AU nticyafashwe mu mwuka w’amateka y’u Rwanda gusa, ahubwo cyashingiye cyane ku ndorerwamo y’intambara ya Gaza.
Guhera mu Ukwakira 2024, ibikorwa bya gisirikare bya Israel byahitanye Abanya-Palestine barenga 57,000 muri Gaza.
Aho ni mu gihe ibitero byagabwe ku mutwe wa Hamas na Israel bivugwa ko byishe abasivile babarirwa muri 1,400.
Ibihugu byinshi by’Afurika, birimo Afurika y’Epfo, byatangiye guhindukira ku buryo bweruye. Afurika y’Epfo yajyanye Israel mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), iyishinja Jenoside yo muri Gaza.
Ibi byakurikiwe no gusohora impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, na Yoav Gallant wahoze ari Minisitiri w’Ingabo, bashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.
Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni igihe kidasanzwe u Rwanda n’amahanga bihuriraho ku mateka y’inzigo, urwango n’ubushobozi bw’umuntu bwo kwihana no kongera kubaka igihugu.
Ariko igikorwa cyo kwirukana Ambasaderi mu muhango nk’uyu cyatumye hibazwa byinshi ku bwisanzure bw’ibihugu kwibanda ku mateka atarimo gusubiranamo.
Ese AU yagombaga kwemera ko ibibazo bya Palestine bijyanwa mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda?
Nubwo impaka za politiki zashotse, ntibyagombye kurengera ubutumwa nyakuri bw’uyu munsi: kwibuka no gukumira Jenoside.
Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka u Rwanda ruzahora rwibuka, ariko n’isi yose ikwiye kuyigiraho isomo. Kwibuka ni uguha agaciro ubuzima bwatakaye, ariko kandi ni umwanya wo guharanira ko isi iba ahantu heza, aho ibibazo by’ubwoko, idini cyangwa politiki bitaba impamvu yo kwica ubwoko runaka.
Ibihugu by’Afurika, Israel, ndetse n’Isi yose, bifite inshingano imwe: kubaka amahoro arambye, gutandukanya ukuri n’inyungu za politiki, no guharanira isi ibereye buri wese.