Mu Mugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida w’Umuryango IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yasabye ko ibihugu bifasha Umutwe wa FDLR bijyanwa mu nkiko mpuzamahanga, avuga ko bidakwiye gukomeza kurebera ibikorwa bigamije kurangiza umugambi w’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi, n’u Bubiligi. Umuryango IBUKA ubona ko ibyo bihugu bikwiriye kuregwa mu nkiko mpuzamahanga kuko iyi myitwarire idakwiriye kwihanganirwa.”
FDLR, umutwe wiganjemo abakoze Jenoside mu 1994, Dr. Gakwenzire yavuze ko ukomeje kugira uruhare mu gutiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside, aho abagize uyu mutwe bagaragara mu bikorwa byo kurimbura Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda no kugerageza kurangiza umugambi batagezeho mu Rwanda.
Uyu muyobozi wa IBUKA yagaragaje ko guceceka cyangwa gufasha FDLR mu buryo ubwo ari bwo bwose bifatwa nk’ubufatanyacyaha bukomeye, bityo hakwiye kubaho ubutabera mpuzamahanga bugamije gukumira ibikorwa bikomeje guhungabanya amahoro n’umutekano w’akarere.
Yabivugiye imbere y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari bateraniye muri BK Arena, ahabereye umuhango urimo urwibutso, icyubahiro n’ubutumwa bwo kwiyubaka nk’igihugu cyacitsemo ibice ariko kikongera kwiyubakira ku ndangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa.
Dr. Gakwenzire yanibukije ko mu mpera za 2024 hagaragaye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira abarokotse Jenoside, bityo ko abakoze ibyo byaha bagomba gushyikirizwa ubutabera.
Ati: “Uzahamwa n’icyaha cyo kwica uwacitse ku icumu, akwiye kubihanirwa bikomeye, bikabera abandi isomo.”
Nubwo Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose mu kwita ku mibereho y’abarokotse Jenoside, Dr. Gakwenzire yavuze ko hakiri ibibazo bikomeye by’umwihariko mu bijyanye n’imiturire no kwita ku buzima bwo mu mutwe.
Mu ngengo y’imari ya 2024/2025, miliyari zirenga 4.8 Frw zagenewe kubakira abatishoboye barokotse Jenoside no kubungabunga inzibutso. Muri izi, miliyari 3.8 Frw zizakoreshwa mu kubaka inzu z’abacitse ku icumu badafite aho baba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kigaragaza ko umubare w’abantu bagira ihungabana mu cyumweru cyo Kwibuka ugabanuka buri mwaka – uvuye ku 4000 mu 2011 ukagera ku 2000 – ariko indwara zo mu mutwe zikomereye abarokotse n’abakomoka kuri bo ziracyahari.
Dr. Gakwenzire yashimiye ingamba zafashwe na Leta n’abafatanyabikorwa mu guhangana n’izi ndwara, ariko asaba ko hakongerwa imbaraga kugira ngo abarokotse bahabwe ubuzima bwuzuye, butarimo ibikomere bikomoka ku mateka mabi banyuzemo.