Monday, April 7, 2025
Monday, April 7, 2025
spot_img
HomePolitikeHongeye kuzamuka impaka ku hazaza h’umuhuza uzasimbura Angola nyuma y’uko Perezida Lourenco...

Hongeye kuzamuka impaka ku hazaza h’umuhuza uzasimbura Angola nyuma y’uko Perezida Lourenco yari yifuje ko yamukorera mu ngata.

Nyuma y’uko Perezida Faure Gnassingbé wa Togo agaragaye i Kigali aho yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano (AI), hatangiye kongera kuvugwa byinshi ku nshingano nshya ashobora guhabwa zo gusimbura Perezida wa Angola, João Lourenço, nk’umuhuza mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Perezida Lourenço aherutse gutanga icyifuzo cyo gusimburwa na Perezida Gnassingbé mu nshingano zo guhuza impande zombi, ariko iki gitekerezo cyateje impaka nyinshi, cyane cyane mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoresha imbuga nkoranyambaga. 

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X (Twitter), Augustin Moma, yagaragaje impungenge ze avuga ko Perezida Gnassingbé atazigera agira uruhande rutabogamye, kuko afitanye ubucuti bukomeye na Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi.  

Yongeraho ko ari we wamugiriye inama yo guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo abashe kwiyamamariza manda ya gatatu, ndetse ko hari n’intumwa za Congo zagiye muri Togo kwiga kuri ubwo buryo. 

Undi witwa Pierre Mulumba Mpoyi nawe yamaganye Perezida Gnassingbé, avuga ko kuba yaritabiriye inama ya AI yabereye i Kigali ari impamvu ihagije yo kumuhakana, agira ati: “Oya murakoze, ntitubishaka.” 

Didier Kalenga, undi munyagihugu wo muri Congo, nawe yunzemo avuga ko batifuza Faure nk’umuhuza, ahubwo ko hakwakwitabwa ku bandi bayobozi batabogama nk’uwahoze ayobora Botswana, Ian Khama. 

Nubwo Perezida Gnassingbé aherutse gusura u Rwanda, ibyo byari bifitanye isano n’inama mpuzamahanga yateguwe, aho kuba ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na Congo.  

Ariko ntibikuraho ko we na Perezida Kagame bashobora kuba baragize ibiganiro ku bibazo by’umutekano muri Afurika, birimo n’ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Ibi byakomeje gufatwa nk’intandaro y’amagambo ava muri Congo, aho bamwe babona uru ruzinduko nk’indi nzira yo kurwanya u Rwanda, bityo bagamije kwanga ko Perezida Faure Gnassingbé yagirwa umuhuza igihe yaba asimbuye Perezida Lourenço. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights