Ku wa Gatanu w’itariki ya 4 Mata, Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yagiriye uruzinduko mu murwa mukuru wa Tanzaniya, Dar es Salaam, aho yakiriwe na mugenzi we w’icyo gihugu, Stergomena Lawrence Tax.
Uru ruzinduko rwari rugamije gusubukura ubufatanye bwa gisirikare hagati y’ibihugu byombi, mu rwego rwo gukomeza kurushaho kuzamura ubushobozi bw’ingabo za Congo (FARDC), nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.
Mu biganiro byahuje impande zombi, Minisitiri Guy Kabombo yagaragaje ko hakenewe amahugurwa ahamye y’abayobozi bakuru b’ingabo za Congo, kugira ngo barusheho kunoza imikorere no kugenzura neza ibikorwa byazo.
Yagize ati: “Ibibazo biri hagati y’ibihugu byacu, cyane cyane iby’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC, bigira ingaruka ku mutekano w’akarere kose k’Ibiyaga Bigari.”
“Ubufatanye bwacu bugomba kubyazwa umusaruro mu kongerera ubushobozi FARDC. Dukeneye ubunararibonye bwanyu mu guhugura abayobozi bacu.”
Mu gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo byemezo, impande zombi zemeranyije gushinga komite izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga w’ubufatanye, igikorwa cyafashwe nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kongera imbaraga mu mikoranire ya gisirikare hagati y’ibi bihugu byombi.