Mu murenge wa Muko, Akarere ka Gicumbi, habaye igikorwa cy’agashya nyuma y’uko umukobwa witwa Mukanyonga Laurence yibye inka ababyeyi be, akazijyana ku rwihisho mu ijoro, aho yasanganirwa n’abari ku irondo ayishyiriye umusore bakundana, Sekamana, uzwi ku izina rya Gafotozi.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ahagana saa munani z’igicuku, ubwo irondo ryafataga Mukanyonga ashoreye inka yari yibye.
Mu bisobanuro Mukanyonga yatanze, yavuze ko yabikoze abyumvikanyeho n’umusore bakundana, kuko bari bavuganye ko yari agiye kumusura aho yari muri gahunda.
Nyuma y’ifatwa rya Mukanyonga, ababyeyi ba Sekamana n’aba Mukanyonga – bahuriye ku murenge wa Muko kugira ngo basuzume ikibazo no gushaka uko bagikemura mu mucyo.
Ubuyobozi bw’umurenge, bufatanyije n’ababyeyi, bwasabye gukemura ikibazo mu buryo bwiza no guhashya ibikorwa bishobora kubangamira umutekano mu muryango.
Gusa, icyifuzo cy’uko ikibazo cyakemurwa mu mahoro cyakomeje kuganirwaho n’impande zose.