Tuesday, April 8, 2025
Tuesday, April 8, 2025
spot_img
HomeAndi makuruUmunyeshuri yiyambuye ubuzima atinya guhanwa kuko yakerewe kugera ku ishuri asiga avuze...

Umunyeshuri yiyambuye ubuzima atinya guhanwa kuko yakerewe kugera ku ishuri asiga avuze amagambo yashenguye benshi ku mwarimu wabimuteye

Mu gitondo cyo ku wa mbere w’iki cyumweru, inkuru y’urupfu rwa Yusuph Zaphania, umunyeshuri w’imyaka 13, yatumye benshi mu karere ka Arusha batungurwa abandi bagira agahinda gakomeye.  

Uwo mwana yiyahuye nyuma yo gutinya ibihano by’umwarimu kubera kwinjira mu ishuri akerewe. 

Yusuph, wari umunyeshuri mu mwaka wa karindwi ku Ishuri Ribanza rya Olomitu mu mujyi wa Chekereni, yiyahuye ari mu rugo akoresheje umugozi.  

Uru rupfu rwamaze kuzamura impaka ndende mu miryango no mu baturage, aho benshi bibaza niba uburezi bw’iki gihe bugifite impuhwe. 

Flomena Laizer, mushiki w’umwana wiyahuye, ni we wabonye bwa mbere umurambo wa musaza we. 

Yavuze ko yabonye Yusuph amanitse ku mugozi mu rugo rwabo, akavuga ko byahise bimutera kugira agahinda kenshi, nyuma yo kumubona ari kumwe n’umuturanyi wafashe umuhoro akatema umugozi, ariko yari amaze gupfa. 

Yusuph yari yarumye ururimi, amaso ye yaturumbutse ndetse n’umubiri we wari umaze gukonja, nk’uko abaturanyi babivuga.  

Flomena yavuze ko yihutiye gushaka abaturanyi kugira ngo bafashe umwana, ariko byari iby’ubusa, kuko yari amaze gupfa. 

Nyina wa Yusuph yavuze ko umwana we yari yagerageje kugera ku ishuri, ariko yatinze.  

Akigera mu rugo, yabwiye nyina we ko yari afite ubwoba bwo kwinjira mu ishuri, kubera gutinya ibihano by’umwarimu wari uhari.  

Yusuph yari yaravuze ko umwarimu atanga ibihano bikarishye, bigatuma benshi mu banyeshuri bigana batinya gukandagira mu ishuri. 

Umubyeyi wa Yusuph yahise yemerera umuhungu we ko yambura imyenda y’ishuri, akaba yakora isuku cyangwa akagira ikindi gikorwa akora mu rugo kugira ngo ajye ku ishuri bukeye.  

Ariko nta bwo yari yamenye ko umwana we yari afite umugambi wo kwiyambura ubuzima bwe. 

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Arusha, SACP Justine Masejo, yavuze ko umurambo wa Yusuph wajyanywe mu bitaro bya Mount Meru kugira ngo ugenzurwe.  

Yashimangiye ko iperereza ku rupfu rw’uwo mwana rikomeje, ariko kugeza ubu nta muntu n’umwe uratabwa muri yombi. 

Se w’umwana wiyahuye yagaragaje agahinda gakomeye. Avuga ko Yusuph yari umwana witonda kandi w’umuhanga, kandi nta gihe yabonaga agaragaza ibimenyetso by’ikibazo mu mutima.  

Se yagize ati, “Ni gute umwana wanjye wari inyangamugayo, utuje kandi wubaha, yahisemo urupfu kubera gutinya ibihano?” 

Urupfu rwa Yusuph rwateje impaka ku buryo uburezi bw’amashuri abanza bukwiye gutegurwa, cyane mu gihe cyo kuganira no kwakira abanyeshuri mu buryo bw’impuhwe n’icyizere.  

Abarezi n’ababyeyi basabye ko hakorwa impinduka mu mikorere y’amashuri, hakabaho uburyo bwo gufasha abana mu bibazo byo gutinya ibihano cyangwa ibindi bibazo byo mu mutima. 

Uru rupfu rwatmye abaturage bo mu gace ka Chekereni n’abandi benshi mu gihugu bagira impungenge ku buzima bw’abanyeshuri.  

Benshi basabye ko uburezi bwashyiraho uburyo bwihariye bwo kwakira abana bafite ibibazo byihariye, kugira ngo barindwe ari nako bafashwa mu guhangana n’ingaruka zikomeye zishobora kubaviramo ibibazo bikomeye nk’uko byagenze kuri Yusuph. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights