Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Undi Musaza yasanzwe mu BWIHERERO yapfuye abaturage bagize ubwoba gusa hari icyo umuyobozi yatangaje ku urupfu rwa Nyakwigendera

Umusaza w’imyakaka 67 y’amavuko yitwa Munyeshya Gratien w’imyaka 67, wo mudugudu wa Museke, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, wari umaze imisi ibiri aburiwe irengero, yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we yapfuye,acagaguwemo ibice by’umubiri .

Uyu musaza yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we witwa Barinda Oscar, bigakekwa ko yaba yarabigizemo uruhare kuko yahise aburirwa irengero.

Amakuru atangwa n’abaturanyi babo avuga ko uyu musaza yavuye iwe ku wa Gatandatu tariki12 Gicurasi 2024, agiye kureba amatungo ye arimo inka n’ingurube, ari mu biraro aho ayororeye hafi y’urugo rw’umuhungu we.

Amakuru ITYAZO yamenye ni uko  uyu musaza yajyaga abuza uyu muhungu kugurisha imitungo irimo n’inzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo Kanyogote Cyimana Juvenal,yahamirije ITYAZO  ko byabaye,  icyakora ukekwa akaba agishakishwa.

Ati”Nibyo byabaye, birakekwako ari umuhungu we wabikoze, baracyari mu iperereza ,aracyashakishwa .Bagiranye amakimbirane ashingiye ku mitungo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, Yagiye ahabereye ibyago mu mubutumwa ya tanze yasabye abaturage kwihangana gutangira amakuru ku gihe no kwirinda amakimirane ashingiye ku mitungo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments