Wednesday, April 16, 2025
Wednesday, April 16, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroUmunyarwandakazi Sonia Rolland ashobora gukurikiranwa n’Ubutabera bw’u Bufaransa kubera inzu yahawe na...

Umunyarwandakazi Sonia Rolland ashobora gukurikiranwa n’Ubutabera bw’u Bufaransa kubera inzu yahawe na Omar Bongo wahoze ari Perezida wa Gabon

Nyuma y’imyaka irenga 15 hakorwa iperereza ku mitungo bivugwa ko yabonetse mu buryo butemewe bw’umuryango wa nyakwigendera Perezida wa Gabon, Omar Bongo, Sonia Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Miss France mu 2000, ashobora kwisanga imbere y’ubutabera bw’u Bufaransa. 

Urwego rw’Ubushinjacyaha bwihariye mu bijyanye n’imari mu Bufaransa (Parquet National Financier – PNF) rwatangaje ko ruri gusuzuma niba abantu 24 bakekwaho kugira uruhare mu byaha bijyanye no gukoresha umutungo uva mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, barimo abana 11 ba Omar Bongo, banki ya BNP Paribas, abunganizi mu mategeko, ndetse na Sonia Rolland, bashobora kugezwa imbere y’ubutabera. 

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, tariki 4 Mata 2025, ubwo ushinzwe iperereza yemezaga ko iperereza ku mitungo y’umuryango wa Bongo rirangiye, hasigaye icyemezo cy’Ubushinjacyaha ku bijyanye n’icyerekezo uru rubanza rugomba gufata. 

Ibyo Sonia Rolland ashinjwa bifitanye isano n’inyubako nini yo guturamo iri mu Bufaransa, ifite agaciro ka miliyoni 524.7 z’ama-CFA (arenga miliyoni 900 Frw).  

Iyo nzu bivugwa ko yayihawe nk’impano mu 2003 n’umuryango wa Bongo, mu gihe yari amaze kuba icyamamare nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss France – akaba ariwe munyafurika wa mbere waryegukanye. 

Mu magambo ye bwite yavuze mu myaka yashize, Sonia yavuze ko yahuye na Edith Bongo, umugore wa Perezida wa Gabon, ubwo yari atangiye gutera inkunga amarushanwa y’ubwiza muri Afurika, harimo na Gabon.  

Bivugwa ko ubwo bucuti bwahujwe no gushimira uburyo yahagarariye Afurika ari nabyo byaje gutuma ahabwa iyo nzu nk’impano mu mwaka wakurikiyeho. 

Nubwo Sonia yemeje ko atari Omar Bongo ubwe wamuhaye iyo nzu, ahubwo ko yamenyeshejwe n’abandi bantu ko yahawe iyo mpano, abashinjacyaha bashyira mu majwi uburyo yabyakiriye atigeze abaza inkomoko y’ayo mafaranga yakoreshejwe mu kuyigura. 

Iperereza ryagaragaje ko iyo nzu yanditswe mu izina rya sosiyete ikorera mu Bufaransa ariko ifite n’ishami muri Gabon, ikaba yarakoreshwaga mu guhisha inkomoko y’amafaranga yakoreshejwe mu kuyigura.  

Iyo sosiyete ngo yabikaga amafaranga menshi kuri konti ya banki ya BNP Paribas – imwe mu zikomeye ku mugabane w’u Burayi, kandi izina ryayo rikaba riri mu bakekwaho ibyaha. 

Muri rusange, iperereza ryakozwe n’urwego rwigenga rwa OCRGDF ryemeje ko imitungo igera kuri 20 ifitwe n’umuryango wa Bongo, igizwe n’inyubako zitandukanye zibaruwe mu Bufaransa, zifite agaciro kagera kuri miliyari 26 z’ama-CFA (miliyari hafi 40 Frw).  

Iyo mitungo bivugwa ko yagiye yandikwa mu mazina y’abantu batandukanye barimo abo mu muryango we ndetse n’abandi b’inshuti ze – harimo na Sonia Rolland. 

Mu gihe PNF igiye gufata icyemezo niba uru rubanza ruzashyikirizwa inkiko, igitutu gikomeje kwiyongera ku mazina akomeye arimo.  

Kugeza ubu, Sonia Rolland ntaratangaza ibindi bisobanuro ku birego aregwa. Gusa, umucyo w’ukuri ku by’iyo nzu n’inkomoko y’amafaranga yayiguze ukomeje gushakishwa n’ubutabera. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights