Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaraye atangaje imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira muri Amerika biturutse mu bihugu byo hirya no hino ku isi.
Icyemezo yafashe cyiswe “Reciprocal Tariffs” cyari kigamije guhuza imisoro icibwa ibicuruzwa bituruka muri Amerika n’iyo Amerika yishyuraga ku bicuruzwa byaturukaga mu bindi bihugu.
Trump yavuze ko iri tegeko ari uburyo bwo kwihimura ku bihugu byari bimaze igihe kirekire byiba Amerika, byangiza ubukungu bwayo.
Mu ijambo rye muri White House, Trump yagize ati: “Hari hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo igihugu cyacu cyibwa, gifatwa ku ngufu ndetse kikanasahurwa n’ibihugu bitwegereye ndetse n’ibya kure; yaba iby’inshuti ndetse n’iby’abanzi.”
Yakomeje agira ati: “Abategetsi b’abanyamahanga bibye imirimo yacu. Ababeshyi b’abanyamahanga basahuye inganda zacu. Ikindi abanyamahanga bashegeshe inzozi zacu zahoze ari nziza muri Amerika.”
Trump yashimangiye ko icyemezo yafashe kigomba kuzana impinduka zikomeye mu mateka ya Amerika, ndetse kigashyira iherezo ku bitero yavuze ko igihugu cye cyari kimaze igihe kigabwaho.
Ati: “Itariki ya 2 Mata izahora yibukwa nk’umunsi uruganda rwa Amerika rwavukiyeho bundi bushya, umunsi urwandiko rwa Amerika rwasubirijweho.”
Iyi misoro mishya izatangira gukurikizwa ku itariki ya 9 Mata. Perezida wa Amerika yasobanuye ko mu kugena imisoro hagendewe ku yo ibihugu by’amahanga bisanzwe bica ibicuruzwa biva muri Amerika.
Byatumye na we abica ½ cy’ayo basanzwe bacibwa n’Amerika, aho yagize ati: “Tuzabaca hafi ½ cy’ayo badusoresha cyangwa ayo badusoresheje. Ibiciro ntabwo bizangana neza n’ibyo badushyiriyeho. Nakabaye ari ko nabigenje, ariko ntekereza ko byari kugora ibihugu byinshi. Ibyo ntabwo tubishaka.”
U Rwanda ruri mu bihugu byashyiriweho umusoro muto wa 10%, uhwanye n’umusoro w’ibicuruzwa Amerika isoresha ibituruka mu Rwanda. Ni mu gihe ibihugu bimwe byashyiriweho imisoro yo hejuru cyane:
Ubushinwa: Imisoro yazamutseho 34%, yiyongera ku ya 20% yasanzweho, bityo igera kuri 54%.
Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi: 20%.
Lesotho na Saint Pierre and Miquelon: 50% (basanzwe bica Amerika 99%). Cambodge: 49%. Vietnam: 46%. Myanmar: 44%. Sri Lanka: 42%. Laos: 48%. Syria: 41%. Bangladesh na Serbia: 37%. Thailand: 36%. Afurika y’Epfo: 30%.
Ibihugu byashyizwe hamwe n’u Rwanda ku musoro wa 10% ni u Bwongereza, Qatar, Ukraine, Maroc, Misiri, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Australie, Türkiye, Brésil, Singapore, Nouvelles-Zéland n’ibindi.
Ibihugu Trump yanze gushyiriraho imisoro ni Mexique na Canada, kubera ko bisanzwe ari ibituranyi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Impamvu U Rwanda rwashyiriweho umusoro muto
Ubucuti bwiza hagati y’u Rwanda na Amerika: Mu myaka ishize, u Rwanda n’Amerika byagize umubano mwiza wubakiye ku bufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, iterambere, n’umutekano. Amerika yahaye u Rwanda inkunga zitandukanye mu bikorwa by’iterambere.
Umusanzu w’u Rwanda mu kurwanya iterabwoba: U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubufatanye bukomeye na Amerika mu guhangana n’ibibazo by’iterabwoba n’umutekano wa Afurika.
Ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Amerika: Ibicuruzwa byoherezwa muri Amerika bivuye mu Rwanda ni bike ugereranyije n’ibindi bihugu nka Chine cyangwa u Burayi, bityo bikagira ingaruka nto ku isoko ryaho.
Politiki yo guteza imbere ubucuruzi muri Afurika: Amerika ishaka gukomeza guteza imbere ubucuruzi muri Afurika, u Rwanda rukaba igihugu gifite ubuyobozi bufite icyerekezo mu iterambere.
Kwihanganira ibihugu bikizamuka mu bukungu: Ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere byagabanyirijwe imisoro kugira ngo bikomeze kwinjira ku isoko ryo muri Amerika.
Ingaruka z’iri tegeko ku Rwanda
Kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga: Ibi bizatuma ibicuruzwa by’u Rwanda bikomeza kugira inyungu ku isoko ry’Amerika.
Gushimangira umubano wa dipolomasi: Amerika ifata u Rwanda nk’igihugu cy’ingenzi mu mubano wacyo wa dipolomasi n’ubucuruzi.
Gushishikariza abashoramari: Kuba Amerika yaragabanyije imisoro bishobora gutuma n’ibindi bihugu bifata u Rwanda nk’igihugu cyiza cyo gukorana nacyo mu bucuruzi.
Icyemezo cya Trump cyo gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa byinjira muri Amerika kizagira ingaruka zitandukanye ku bihugu, ariko ku Rwanda cyabaye amahirwe.
Kuba rwashyizwe mu bihugu byasonewe imisoro myinshi bigaragaza ko Amerika ifata u Rwanda nk’igihugu cy’ingenzi mu mubano wacyo wa dipolomasi n’ubucuruzi. Ibi bishobora gufasha ubukungu bw’igihugu kuzamuka no kongera ubushobozi bwo kwagura isoko ryarwo mu mahanga.