Mu Kagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, haravugwa inkuru iteye urujijo y’umugabo watunguwe no kumva ko yapfuye, nyamara ari muzima.
Iyi nkuru yamenyekanye nyuma y’amashusho yasakajwe ku rubuga rwa TikTok, agaragaza ifoto ye irimo amagambo RIP, ibintu byateye urujijo n’impagarara mu baturage.
Nk’uko abaturage babibwiye itangazamakuru, uwo mugabo usanzwe akora akazi k’ubuhuza mu bigo by’itumanaho (Agent), ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2024, abantu batunguwe no kubona iyo foto ye ivugwa ko yapfuye.
Ibi byabaye mu gihe nyamara we yari mu mujyi wa Rwamagana akora imirimo ye nk’ibisanzwe.
“Ntunguwe n’uko nabonye umu Agent ukorera hano kandi twabonye ifoto ye yanditseho RIP. Twari tuzi ko byarangiye, ariko none ubu turatunguwe no kongera kumubona ari muzima,” ayo ni amagambo y’umwe mu baturage bo muri kariya gace.
Undi muturage wo mu Kagari ka Cyanya na we yagize ati: “Bamwe mu bamuzi banamuhamagaraga yakitaba bakagira ubwoba kuko bari bazi ko yapfuye. Birababaje kuba ari umugore we wabikoze. Uwo mugore akwiye kuvuga icyabimuteye.”
Amakuru aturuka mu baturage avuga ko uyu mugabo yari amaze icyumweru ahunze uwo mugore, nyuma y’amakimbirane bari bagiranye.
Mu gihe yari yimutse, uwo mugore ngo yakomeje kumubaririza aho yaba yagiye gucumbika ndetse akagira n’abo yemereye amafaranga kugira ngo bamwereke aho aherereye, ariko bamwe bakabyanga.
Ababonye amashusho yashyizwe kuri TikTok bavuga ko uwo mugore yayakoresheje agashyiraho ifoto y’uyu mugabo, irimo amagambo RIP, kandi iyari iherekejwe n’indirimbo y’amarangamutima agaragaza agahinda. Ibi byateye benshi igihunga, cyane cyane abo mu muryango we.
Hari abaturage bemeza ko uyu mugore akwiye gutanga ibisobanuro ku cyamuteye gukora iki gikorwa cyateye benshi impungenge.
Bamwe bavuga ko amashusho yashyizwe kuri TikTok yahungabanyije umugabo ku buryo bikomeje kumugiraho ingaruka.
Ni inkuru ikomeje gukurikiranwa, kandi bishoboka ko hari ibindi bizagenda bimenyekana ku mpamvu z’iri kosa ryateje urujijo mu baturage ba Cyanya n’abo mu Mujyi wa Rwamagana muri rusange.