Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuhanzi Meddy usigaye yariyeguriye Imana yamanuye ijuru arituzamo umugore we Mimi Mehfira

Umuhanzi Meddy yasubije amaso inyuma yitsa ku mugisha n’urukundo yahawe n’umugore we Mimi ufite inkomoko muri Ethiopia.Uyu muhanzi yagaragaje ko amwifuriza ibyiza byinshi yitsa ku munsi wahariwe umugore. 

Umuhanzi Ngabo Médard wamamaye nka Meddy muri Muzika Nyarwanda, yongeye gushyira hanze amarangamutima ye ku mugore we Mimi Mehfira nawe udasiba ku mwereka ko amukunda cyane.Uyu muhanzi yagaragaje ibi anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze. 

Ni ubutumwa bwuje urukundo n’imbamutima zimanura Ijuru , zikarigira inzu batuyemo bombi. 

Meddy yagize ati:” Umugore wanjye , nyambere mu byo nkora byose.Warakoze kugira inzu yacu, i muhira.Warakoze kumbera umugore udasanzwe ukaba inshuti yanjye magara. Warakoze kuba mama mwiza w’umwana wacu.” 

“Warakoze kuba Umunyamabanga wacu mwiza. Warakoze ku bwo ku dukorera ibirenze, ikirenze warakoze kuba umugore uhimbaza Imana kandi ukayikunda. Ndagukunda by’iteka ryose mugore mwiza Mimi”. 

Amagambo ya Medy ashimangira neza iby’urukundo bombi bakundana dore ko bakibana yahise ahitamo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akajya anabwiriza mu materaniro atanga n’ubuhamya. 

Kugeza ubu Meddy usigaye uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana niwe muhanzi uyoboye bagenzi be haba mu gukurikirwa cyane kuri YouTube, kugira indirimbo zarebwe cyane no mu gukundiro. Muri ubu butumwa yatuye umugore we, Meddy yifashishije indirimbo ‘My Vow’ yamukoreye. 

Mu minsi ishize Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben akaba n’inshuti ya hafi ya Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy, avuga ko na mbere y’uko Meddy atangaza ko agiye kujya aririmba indirimbo z’Imana (Gospel), yari umuntu ukunda Imana. 

The Ben avuga no mu buzima busanzwe Meddy yabagaho mu buzima bwo gukunda Imana, ku buryo atatunguwe n’icyemezo yafashe cyo gukora indirimbo z’Imana. 

Ati “Mvugishije ukuri ntibyantunguye kuko Meddy ni we muntu yari we kuva na mbere y’uko abivuga, yari umuntu ukunda Imana, icyo yakoze ubu ngubu ni ukubishyira ku mugaragaro.” 

Meddy uri mu bakunzwe mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga yakunze kugenda aca amarenga ko igihe kizagera akinjira muri Gospel ariko abantu ntibabyiteho. 

Mu biganiro bitandukanye yakunze kugaragara avuga ko urugendo rwe rw’umuziki yarutangiriye mu rusengero, aho yaririmbaga muri kolari z’abana nyuma akaza gukura akabona neza ko afite impano yo kuririmba, ari nabwo yahise abikora kinyamwuga. 

Mu rugendo rw’umuziki we, yagiye aca amarenga yo kuzakora indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, kuko yanyuzagamo agakora indirimbo benshi bakunze kwita iz’Imana, zaba izo yakoze wenyine cyangwa yafatanyije n’abandi. 

Tariki 29 Mutarama 2013 ni bwo Meddy yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere yo guhimbaza no kuramya Imana, yitwa ‘Holly spirit’. 

Nyuma y’imyaka ibiri gusa yahise ashyira ahagaragara Ntacyo Nzaba yafatanyije na Adrien Misigaro mu 2015. 

Ntibyagarukiye aho kuko tariki 20 Kamena 2018, yahaye abakunzi be iyitwa Ngirira Ubuntu. 

Nyuma yayo yashyize ahagaragara iyitwa Jambo yahuriyemo na The Ben mu mwaka 2020. 

Gukora izo ndirimbo ariko ntibyamubuzaga gukora n’izindi zisanzwe, kugeza igihe yakoreye ubukwe, nyuma yaho gato akagira ibyago byo kubura umubyeyi we (nyina) yanyuzagamo akaririmba izisanzwe mu ntangiriro za 2023, ari nabwo yatangarije abakunzi be ko yahinduye uburyo yakoragamo umuziki we, akaba agiye kujya akora iz’Imana (Gospel), ahita anashyira ahagaraga iyitwa Greatiful . 

Aho ni ho yahise atangirira byeruye kuko mu mezi atatu ashize (Mutarama) yashyize ahagaragara iyitwa Niyo Ndirimbo yafatanyije na Adrien Misigaro ari nayo aheruka. 

Nubwo benshi mu bafana b’uyu muhanzi batishimiye umwanzuro we wo guhindura injyana yakoraga, ariko Meddy avuga ko ari wo mwanzuro we kandi atazigera asubira inyuma ku ntambwe yateye. 

Meddy aheruka gushyira ahagaragara indirimbo zitari iz’Imana ebyiri yahimbiye umugore we, zirimo ‘My Vow’ na ‘Queen of Sheba’, ari nazo yasorejeho kuririmba indirimbo zisanzwe. 

Uretse Meddy waretse kuririmba indirimbo zisanzwe akajya muri Gospel, harimo n’abandi barimo Niyo Bosco na Riza Kamikazi. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments