Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Amashusho agaragaza inyubako The Ben atuyemo n’umugore we Pamella yavugishije benshi kubera ikintu bayibonyeho – Amashusho

Umuhanzi ukunzwe mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, we n’umugore we Pamella ni bamwe mu bakunze kuvugwaho ubukire bitewe nuko aba bombi ari abakozi. 

Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije amashusho arimo akora ubufindo mu makarita, gusa benshi ku mbuga nkoranyambaga ntibitaye kuri ubwo bufindo yakoraga, ahubwo bitaya ku nyubako yari muri iyi videwo. 

Benshi batangiye gusakaza aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, bagira bati “dore inyubako The Ben na Pamella batuyemo !”.  

Iyi nyubako yatangaje benshi cyane bitewe nubwiza bwayo kandi bikaba bigararagara ko ari inyubako ihenze. 

Reba Video unyuze hano 

Ni amashusho asangije abamukurikira nyuma y’igihe gito atangaje ko agiye kongera gukorana indirimbo n’umuhanzi Diamond Platnumz umaze kubaka izina rikomeye muri Tanzania no ku ruhando mpuzamahanga. 

Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 8 Gicurasi 2024, ubwo yari abajijwe ku mishinga afite n’icyo ahishiye abakunzi be. 

Yagize ati: “Uyu mwaka hari ibintu byinshi bigomba kujya ahagaragara, harimo n’indirimbo nzakorana na Diamond Platnumz, turi mu biganiro byo gukorana kandi byararangiye hasigaye gukora.” 

The Ben yahakanye ko kuba indirimbo yakoranye na Diamond Platnumz mbere itaragiye kuri Youtube ye byaba byaramuhombeje. 

Yagize ati: “Nibaza ko iyo tugiye kuzakorana izajya ku mbuga nkoranyambaga zanjye, mu gusubiza ababyibazaho nta gihombo byanteye, sindibujye mu bisobanuro byinshi ngo mbisonure, ariko ku giti cyanjye nta cyo.” 

Si ubwa mbere umuhanzi The Ben agiye gukorana indirimbo na Diamond Platnumz kuko bafitanye indirimbo yitwa “Why” bashyize ahagaragara mu mwaka wa 2022. 

Uretse indirimbo The Ben ateganya gukorana na Diamond Platnumz, muri uyu mwaka aranateganya gushyira ahagaragara umuzingo uriho indirimbo nyinshi zitandukanye, zirimo izo yakoranye n’abahanzi barimo Auncle Austin, Tough Gang, Jay Polly (akiriho) hamwe n’izo ari wenyine. 

The Ben yasobanuye ko yasabye imbabazi Bull Dog kubw’indirimbo bakoranye ariko ntisohoke kubera iyitwa Why yakoranye na Diamond, avuga ko gusohoka kw’indirimbo kuri ubu bigenwa n’itsinda rimufasha kuzimenyekanisha, ari na yo mpamvu indirimbo yabo yabaye ihagaritswe, ariko akamwizeza ko igihe nikigera indirimbo izasohoka. 

Kimwe mu byo abakunzi ba The Ben ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kumwitegaho mu minsi ya vuba, ni indirimbo ateganya gushyira ahagaragara bitarenze uku kwezi kwa Gicurasi, nk’uko uyu muhanzi ubwe yari yarabibasezeranyije. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments