Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Reba amanota bagize: Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore b’Abarundi ari beza kurusha ab’Abanyarwanda

Ubushakashatsi bwakoze n’Ikigo cyitwa Esquire, kimwe mu bikomeye mu bijyanye no kwamamaza imideli mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bwagaragaje ko abagore b’Abarundi ari beza kurusha Abanyarwanda.

Ubu bushakashatsi bwiswe “Esquire World Wide Beauty 2019 Survey’ bwakorewe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari birimo: Uganda, Kenya, U Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Amajyepfo na Tanzania.

Abagize uruhare muri ubu bushakashatsi (respondents) ni abagore n’abagabo ibihumbi 10 bakomoka muri ibi bihugu byo ku mugabane wa Afurika nk’uko Bigeye dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Esquire itangaza ko yagendeye ku bintu bitandukanye mu gukusanya ibitekerezo. Kiti “ Ni uruhurirane rw’ibintu byinshi birimo imyambarire, uburebure, imiterere y’umubiri. Ibi byose byagendeweho mu kureba abagore beza.”

Iyi kompanyi ivuga ko nyuma yo gukusanya ibitekerezo, yasanze ibihugu bikurikirana ku buryo bukurikira mu kugira abakobwa beza.

1.Burundi bufite amanota 85

2.U Rwanda rufite amanota 79

3.Uganda ifite amanota 67

4.Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite amanota 66

5.Tanzania ifite amanota 60

6.Sudani y’Amajyepfo ifite amanota 60

7.Kenya ifite amanota 45

Abarundi baje imbere y’Abanyarwanda mu gihe abagore bo mu rw’imisozi igihumbi batajya barya iminwa mu kuvuga ko bari mu beza ku mugabane wa Afurika. Ese waba mwiza muri Afurika mu gihe mu karere utayoboye?

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments