Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rukomeje gukorwaho igitutu n’amahanga, by’umwihariko u Bubiligi, aho yavuze ko ibyo bidakwiye gutera isoni bamwe, ahubwo ko u Rwanda rukwiye kwemererwa kubaho uko rwifuza.
Yagize ati: “Ese koko twicaye hano, isi yose itwiriraho? Kuki ibyo bidatera isoni bamwe? Kuki batatureka tukabaho uko dushaka, tugahabwa amahoro? Ese tugiye kuzira ko tugenda dusa nabo, ariko bo bakaba bafite ububasha bwo kuvugira ahandi hadukomeye?”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwahise rutangira kubona ibibazo na mbere y’iyi ntambara, ndetse rukanagerageza kwirengagiza ibyo bikorwa, ariko u Bubiligi bukomeza kwivanga.
Ati: “Ibyo byose byatangiye kera, na mbere y’intambara, ndetse n’igihe igitangira, tukabiyama, tukareba hirya. Banza banga Ambasaderi twaboherereje, ngo ntibamushaka, ngo ntiyitwaye neza kuri Congo…tukabaza tuti: ‘Muri bande? Mwadushinzwe na nde?’ Abanyarwanda bemera Imana, ese Imana ni yo yashinze u Rwanda aba bantu? Ibi turaza kubibutsa neza.”
Perezida Kagame yasoje avuga ko u Rwanda rutazasubira mu bukoloni bushya, kuko abanyarwanda bagomba kumenya agaciro kabo.
Ati: “Ntabwo dushaka kuba Ababiligi, turashaka kuba Abanyarwanda. Abanyarwanda bakwiye kumva ko bakwiye kuba bo, si abo badukolonije. Tugomba kubiyuhagira burundu!”
Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye u Rwanda rwahuye na byo ari ubukoloni, aho igihugu cyakolonijwe n’igihugu gito nka cyo, ariko kigashaka kukigabanyamo ibice kugira ngo kibe nkacyo.
Yagize ati: “Icyago kimwe twagize ni uko twakolonijwe n’igihugu gito nka twe, nyamara kikagerageza gutema u Rwanda, kukigabanyamo ibice kugira ngo kibe nkacyo. Ndavuga u Bubiligi, kandi ndaza kukihanganiriza. Mu mateka arenga imyaka 30, u Bubiligi bwagize uruhare mu kwangiza u Rwanda, bukomeza no kwibasira abasigaye. Twabibabwiye kuva kera, kandi turakomeza kubibabwira n’ubu.”