Wednesday, April 16, 2025
Wednesday, April 16, 2025
spot_img
HomePolitikeLive: Ibihumbi by’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bateraniye muri BK Arena,...

Live: Ibihumbi by’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bateraniye muri BK Arena, aho bari kuganira na Perezida Kagame

Ibihumbi by’abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bateraniye muri BK Arena, aho bagiye guhura na Perezida Kagame mu bikorwa bisanzwe bya gahunda ye yo kwegera abaturage. Ubusanzwe iki gikorwa cyari giteganyijwe kubera i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ariko cyimuriwe muri BK Arena kubera ibihe by’ikirere bitameze neza muri iyi minsi. 

Gahunda yo kwegera abaturage ni imwe mu bikorwa Perezida wa Repubulika ashyira imbere, aho agera mu bice bitandukanye by’igihugu akaganira n’abaturage ku byerekeye iterambere ndetse akumva ibibazo byabo n’ibyifuzo bafite. 

Iheruka kuba mu mwaka wa 2022, icyo gihe Perezida Kagame yasuye abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba, aganira n’abaturage bo mu turere twa Ruhango, Nyamasheke, Karongi na Nyamagabe. 

Igice cya kabiri cy’ibiganiro cyatangiye, aho hagezweho umwanya wo gutanga ibibazo no gutanga ibisubizo. 

13:20: DJ Ira yashimiye ubuyobozi bw’igihugu ku buryo buha amahirwe abana bakomoka mu bindi bihugu ndetse n’uruhare rugira mu guteza imbere abakobwa. 

Yabwiye Perezida Kagame ati: “U Rwanda narubonye nk’igihugu cy’umugisha ku buryo budasanzwe. Tujya duhurira ahantu henshi, kandi kariya kaziki mujya mubyina, ndi mu babashyiramo umudiho.” 

Yasabye umukuru w’igihugu ubwenegihugu, agaragaza ko yifuza kuba “Umunyarwandakazi wuzuye” kandi akaba umwe mu muryango nyarwanda. 

Perezida Kagame yamusubije amwemerera ubwenegihugu, ati: “Ndabikwemereye.” Yongeraho ko ibisigaye ari ukubikurikirana hakurikijwe inzira bikorwamo, ati: “Nakubwira iki.” 

13:10: Perezida Kagame yatangiye kwakira ibitekerezo by’abitabiriye iki gikorwa, aho buri wese yahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’ibibazo. 

Evariste Murwanashyaka, umwe mu rubyiruko, yahawe ijambo maze agaragaza impungenge ku bwicanyi bukomeje gukwira mu karere. Yavuze ko urubyiruko rubabajwe n’icyo kibazo, cyane cyane uko gikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo igamije guhungabanya u Rwanda. Yabajije Umukuru w’Igihugu uko abona iki kibazo kizakemuka. 

Mu gusubiza, Perezida Kagame yavuze ko nubwo ikibazo gikomeye, kizagira uburyo gikemuka.  

Yagize ati: “Nubwo buri wese adashobora kubona igisubizo 100% nk’uko abyifuza, buri wese azagira icyo abonamo kimufitiye akamaro.” 

Yongeyeho ko mu gihe ibintu bigezeho ubu, gukoresha imbaraga mu gushaka igisubizo si wo muti.  

Ati: “Iyo biba bishoboka, ibice byo mu Burasirazuba bwa Congo ntibiba byarafashwe, ntibiba byaravuye mu maboko ya leta. Byari bikwiye kuba byerekana ko gukoresha imbaraga kugira ngo ugere ku gisubizo bifuza bidashoboka…ni yo mpamvu abantu bazagaruka ku nzira y’ibiganiro. Ni yo nzira iriho.” 

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko hari ibintu bitazasubira, harimo kuba imitwe nka Interahamwe yakongera kwisuganyiriza ku mipaka y’u Rwanda.  

Yagize ati: “Ntibizasubira… ni ho turi ubu. Interahamwe kongera kwiyubaka zigafashwa na leta n’abandi bashaka kuzikoresha ngo batere u Rwanda…icyo gisa n’icyabonye umuti.” 

Uko iki gikorwa kiri kugenda: 

Perezida Kagame: “Ibihano ntibizaduhitana, nta mpamvu yo kugira ubwoba” 

Perezida Kagame yagaragaje uburyo u Bubiligi bukomeje gushyira igitutu ku bihugu bimwe na bimwe kugira ngo bifatire u Rwanda ibihano, akavuga ko bimwe muri ibyo bihugu bifata ayo mahitamo nta n’impamvu bifite, ahubwo ari ukubitegekwa. 

Yagize ati: “Ese ubu koko twapfa kubera ibihano? None se abateje ibi bibazo, ni bo basaba ko dufatirwa ibihano? Iyo ubabajije impamvu, bakubwira ngo ‘Ntituzi neza, ariko u Bubiligi ni bwo bwabitubwiye.’” 

Yakomeje ashimangira ko u Rwanda rudashobora kwicara rugategereza guhanwa, ahubwo ko rwiteguye kwirwanaho. 

Ati: “Iyo umuntu aguteye agamije kuguhitana, wakora iki? Ngo bakubise umuntu ku musaya umwe agahindurira undi? Ibyo jyewe ntabirimo. Mumbabarire, munyumve, nta n’uwo mbisabye. Ariko nunkubita, nugira amahirwe uzasigara uri muzima. Iyo ni yo dini yanjye, kandi sinzababarira.” 

Perezida Kagame yasozaga ashimangira ko nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye kurusha ibi. 

Ati: “Nta kintu kibaho ubu cyatugiraho ingaruka ziruta izo twanyuzemo. Ni yo mpamvu mudakwiye kugira ubwoba. Niba utinya gupfa, se ubwo ubwoba buzagukiza?” 

Perezida Kagame ku kibazo cy’u Bubiligi n’u Rwanda: “Ntabwo dushaka kuba Ababiligi” 

Perezida Kagame yagaragaje uko u Rwanda rukomeje gukorwaho igitutu n’amahanga, by’umwihariko u Bubiligi, aho yavuze ko ibyo bidakwiye gutera isoni bamwe, ahubwo ko u Rwanda rukwiye kwemererwa kubaho uko rwifuza. 

Yagize ati: “Ese koko twicaye hano, isi yose itwiriraho? Kuki ibyo bidatera isoni bamwe? Kuki batatureka tukabaho uko dushaka, tugahabwa amahoro? Ese tugiye kuzira ko tugenda dusa nabo, ariko bo bakaba bafite ububasha bwo kuvugira ahandi hadukomeye?” 

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwahise rutangira kubona ibibazo na mbere y’iyi ntambara, ndetse rukanagerageza kwirengagiza ibyo bikorwa, ariko u Bubiligi bukomeza kwivanga. 

Ati: “Ibyo byose byatangiye kera, na mbere y’intambara, ndetse n’igihe igitangira, tukabiyama, tukareba hirya. Banza banga Ambasaderi twaboherereje, ngo ntibamushaka, ngo ntiyitwaye neza kuri Congo…tukabaza tuti: ‘Muri bande? Mwadushinzwe na nde?’ Abanyarwanda bemera Imana, ese Imana ni yo yashinze u Rwanda aba bantu? Ibi turaza kubibutsa neza.” 

Perezida Kagame yasoje avuga ko u Rwanda rutazasubira mu bukoloni bushya, kuko abanyarwanda bagomba kumenya agaciro kabo. 

Ati: “Ntabwo dushaka kuba Ababiligi, turashaka kuba Abanyarwanda. Abanyarwanda bakwiye kumva ko bakwiye kuba bo, si abo badukolonije. Tugomba kubiyuhagira burundu!” 

Perezida Kagame ku ifatwa rya Gakwerere n’abarwanyi ba FDLR 

Perezida Kagame yagarutse ku ifatwa rya Gakwerere, umwe mu barwanyi ba FDLR, agaragaza ko yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abanyarwanda, ariko ko atari we wenyine wagize uruhare muri ibyo bikorwa, ahubwo ari we wabashije gufatwa. 

Yagize ati: “Gakwerere yishe abantu, yishe abavandimwe, yishe Abanyarwanda. Si we wenyine wakoze ayo mahano, ahubwo ni uko ari we wafashwe, mu gihe abandi baguye ku rugamba. Iyo bavuze FDLR cyangwa Interahamwe, hari abibaza ngo abo muvuga ni bangahe? Ubwo se bashaka ko baba bangahe?” 

Yakomeje avuga ko Gakwerere n’abo bari kumwe bari bafite ingengabitekerezo yo kwica, bakaba barakomeje ibikorwa byabo bafashijwe n’ubuyobozi bumwe bwa Congo, bwabashyigikiraga no kubaririmbira kuri radiyo. 

Ati: “Bakoreye ubwicanyi aho za Goma ku manywa y’ihangu, ariko iyo bigeze ku bandi, bavuga ko bemera uburenganzira bwa muntu. Nyamara ubwo burenganzira bureba bamwe, mu gihe abandi bakwiye gupfa. None se uragira ngo nemere gushyirwa mu cyiciro cy’abagomba gupfa? Niba byose ari ugupfa, napfa ndwana nawe.” 

Perezida Kagame ku ntambara yo muri Congo 

Perezida Kagame yasobanuye ko intambara iri kubera muri Congo atari iy’u Rwanda, kuko atari rwo rwayitangije. Ahubwo, yavuze ko ibyo abayitangiye bari bagamije ari byo u Rwanda rurwana nabyo uyu munsi. 

Yagize ati: “Iyi ntambara ifite inkomoko ishingiye ku mateka twavuze. Hari abantu b’Abanyarwanda bisanze hakurya y’imipaka y’u Rwanda uko tuyizi uyu munsi, ariko si u Rwanda rwabajyanyeyo. Ntabwo ari u Rwanda rwimutse Abanyarwanda ngo baboneke muri Kisoro muri Uganda, cyangwa Masisi na Rutshuru muri Congo.” 

Yakomeje avuga ko niba ibihugu bihari none bishaka kubwira abo bantu ngo basubire mu Rwanda, byaba bibasaba gusiga ubutaka bwabo. Ati: “Niba ushaka kubirukana, bazane n’ubutaka bwabo. Ariko niba ushaka amahoro, ugomba kubaha uburenganzira bwabo. Iyo abantu babwimwe, baraburwanira.” 

Yasoje agira ati: “Iyo rero ushaka kubikururamo u Rwanda, natwe tugomba kwitabara.” 

Perezida Kagame: “U Bubiligi bwagize uruhare mu kwangiza u Rwanda” 

Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye u Rwanda rwahuye na byo ari ubukoloni, aho igihugu cyakolonijwe n’igihugu gito nka cyo, ariko kigashaka kukigabanyamo ibice kugira ngo kibe nkacyo. 

Yagize ati: “Icyago kimwe twagize ni uko twakolonijwe n’igihugu gito nka twe, nyamara kikagerageza gutema u Rwanda, kukigabanyamo ibice kugira ngo kibe nkacyo. Ndavuga u Bubiligi, kandi ndaza kukihanganiriza. Mu mateka arenga imyaka 30, u Bubiligi bwagize uruhare mu kwangiza u Rwanda, bukomeza no kwibasira abasigaye. Twabibabwiye kuva kera, kandi turakomeza kubibabwira n’ubu.” 

12:00: Perezida Kagame yagarutse ku mateka mabi y’u Rwanda, agaragaza ko amahanga yagize uruhare rukomeye muri ayo mateka kandi n’ubu agakomeza kuzonga igihugu. 

Yagize ati: “Twibuka abo twatakaje, kandi ntibyari iby’Abanyarwanda bonyine, kuko hari n’abanyamahanga babigizemo uruhare rukomeye, ndetse ruruta urw’Abanyarwanda ubwabo. N’ubu, abo nyine ntibaratuvaho—baracyaduhiga, batubuza amahwemo, ndetse bakaduhana kuko twanze kuguma aho bashakaga kudushyira. Kuba tutarapfuye cyangwa se tukaba twarashoboye kwiyubaka, kuri bo ni ikibazo. Ni yo mpamvu bahora bashaka kudusubiza aho twahoze, bakatwereka ko tugomba kubyishyura.” 

Perezida Kagame yavuze ko amateka y’u Rwanda akomeye, aho rimwe na rimwe abo wita inshuti cyangwa abafatanyabikorwa bashobora kugaragaza ko bagufasha ku ruhande rumwe, nyamara ku rundi bakaba bagusubiza inyuma. 

Yagize ati: “Amateka yacu aragoye ku buryo hari abo twita inshuti cyangwa abafatanyabikorwa baduha ukuboko kumwe bagaragaza ko badushyigikiye, ariko ku rundi ruhande bakadukurura basubiza inyuma. Intego yabo ni uko tuguma muri ubwo buzima, ntitupfe burundu ariko kandi ntitunabaho neza—kugira ngo bakomeze kutugenzura uko bashaka. Ikibabaje ni uko n’iyo ubonye aho waba wirwanaho, ndetse no kugwa ntacyo bibabwiye. Ibi mvuga si ubwiru, ni ibintu bizwi, kandi utarabona ibi bimenyetso ntabwo azi uko isi iteye.” 

11:40: Perezida wa Repubulika yagaragaje ko u Rwanda ruhora ruhangana n’ibibazo bitandukanye, ariko ko bitazigera bituma rudasonga imbere, ati: “Nda ndambara.”

Yavuze ko iterambere ry’igihugu rishingiye ku bikorwa bitandukanye, birimo imishinga y’amajyambere, ibikorwaremezo, ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, ndetse n’uburyo bwo gufasha abatishoboye kugira ngo nabo bagire ubushobozi bwo kwiteza imbere.

Yanagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu, haba ibyo mu karere cyangwa amahanga muri rusange, avuga ko ibyo byose byateye imbere ku rwego rwiza, aboneraho gushimira abaturage uruhare rwabo muri iyo ntambwe yatewe.

Ati “Reka mpere ku bya mbere by’ibanze, ari ibijyanye n’amajyambere, ibikorwaremezoubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, ari ibijyanye no gufasha abatishoboye kugira ngo nabo bishobore, tugendere hamwe, ari ibijyanye n’imibanire yacu n’ibindi bihugu byaba ibyo mu karere, yaba amahanga yandi, ibyo byose, navuga ko mubifitemo uruhare, byagiye bitera imbere ku buryo budasanzwe. Ndabibashimira cyane.” 

Mu ijambo rye yagejeje ku baturage bari bateraniye muri BK Arena, Perezida Kagame yagaragaje ko yari yifuje ko iki kiganiro kibera imbere y’abaturage benshi nk’uko byagenze mu gihe cy’amatora.

Gusa, kubera ibihe by’imvura, byabaye ngombwa ko hagira bake bahamagarwa, abandi bakazihagararirwa n’intumwa zavuye mu turere dutandukanye.

Ati “Nari nifuje ko twahura nk’ubushize turi mu gihe cy’amatora, abaturage benshi bakaza nkabona umwanya wo kubasuhuza, kubashimira ariko bitewe n’igihe cy’imvura nabonye ko bitaba byiza kongera gushyira hamwe abantu ibihumbi 200, 300, 400 … ni yo mpamvu twahisemo guhamagara abantu bake n’abandi bahagarariye uturere bari hano.” 

11:30: Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bamaze kugera muri BK Arena aho iki gikorwa kibera. Bakiriwe n’urugwiro rudasanzwe, abaturage bose bahuza ijwi basanga bati: “Ni wowe, ni wowe!” 

11:15: Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, Sandrine Isheja Butera, ni we musangiza w’amagambo muri iki gikorwa 

10:50: Abayobozi batandukanye, barimo abo mu nzego nkuru za Leta n’abikorera, bari muri BK Arena biteguye kuganira na Perezida Kagame muri iyi gahunda yo kwegera abaturage. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights