Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nzahangana na Gen.Muhoozi mu gihe yaba ashatse gusimbura Se – Meya wa Kampala wungirije

Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala wungirije akaba n’impirimbanyi mu guhatanira uburenganzira bwa muntu, Doreen Nyanjura, avuga ko mu gihe umuhungu wa Perezida Museveni , General Muhoozi Kainerugaba yaba ashatse kwiyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda , nawe azahatana nawe.

Yavuze ko Uganda atari ubwami ku buryo abagize umuryango basimburanwa ku butegetsi, ahubwo ko abaturage bose bafite uburenganzira bungana hagendewe kuri Demokarasi.

Ibyo ngo bimuhesha imyumvire y’uko umunsi byagaragaye ko Muhoozi ashaka gutera intambwe ayerekeza muri Purezidansi(presidency) ya Uganda, nawe azahaguruka agahangana nawe.

Ati”Niba Muhoozi ateganya kwiyamamariza umwanya wo gusimbura se ku butegetsi, nanjye nzahangana nawe. Niba nemerewe guhatanira nawe mu kibuga kimwe ni gute yatsinda ngo ari mu bantu bakuriye mu maboko meza! Abakomoka mu mateka yicishije bugufi bagomba kureka kwisuzugura. Amateka yawe ntacyo atwaye niba uzi icyo ushaka mu buzima.”

Doreen avuga ibi, mu gihe Jenerali Muhoozi Kainerugaba mu kwezi kwa Werurwe yagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Uganda mu mpinduka zakozwe na se Perezida Yoweri Museveni.

Abasesenguzi mu bya Politiki, bavuga ko iri zamurwa no guhindurirwa imirimo bya hato na hato byaba bifite igisobanuro mu matora ateganyijwe mu 2026 muri iki gihugu.

Doreen Nyanjura ni Umunyapolitike wo muri Uganda wagiye kuri uyu mwanya w’umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kampala mu 2020 asimbuye Sarah Kanyike.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments