Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ruracyageretse ku batavuga rumwe ku mushinga w’itegeko rihana abatinganyi

Urukiko rw’Ikirenga rwa Ghana rwumvise impaka ku mbogamizi z’umushinga w’itegeko rirwanya abaryamana bahuje ibitsina( LGBTQ +).

Uyu mushinga w’itegeko uteganya igifungo cy’imyaka itatu ku bantu bavuga ko bahuje igitsina ndetse n’imyaka itanu kugeza ku 10 ku bashishikariza abandi kwinjira mu butinganyi, LGBT.

Uru rubanza rwari rwaratangiye muri Werurwe, rwasabye urukiko kubuza umuvugizi akaba n’umwanditsi w’inteko ishinga amategeko koherereza perezida umushinga w’itegeko no kutawushyiraho umukono.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo ukiko rw’Ikirenga rwa Ghana rwatangiraga kumva imbogamizi kuri uyu mushinga w’itegeko rirwanya LGBTQ + watowe n’inteko ishinga amategeko muri Gashyantare, rwemeye icyifuzo cy’umunyamategeko n’umunyamakuru Richard Dela Sky cyamagana uyu mushinga.

Umunsi wa mbere w’iburanisha wabereyemo impaka hagati y’abahagarariye amategeko mu mashyaka. Izi mpaka hari higanjemo gusebanya hakoreshejwe indimi zidasanzwe zikoreshwa mu rukiko.

Abari bashyigikiye ko igifungo gishyirwaho batangaje ko Ghana nk’igihugu cyigenga gikwiye kuba urugero mu bindi bihugu mu guca umuco wo kudahana.

Ni mu gihe abatarishyigikiye barimo n’aterankunga bo mu Burengerazuba n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Ghana bavuga ko ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu.

Iburanisha ryayobowe n’umucamanza mukuru hamwe n’abandi bacamanza bane b’Urukiko rw’Ikirenga kandi bica kuri televiziyo imbonankubone, kubera ko bashishikajwe cyane n’uru rubanza muri

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Gertrude Torkornoo , yavuze ko iburanisha rizakomeza mu gihe kiri imbere hanafatwe umwanzuro niba iri tegeko ryo guhana abatinganyi rizemerwa cyangwa ntiryemerwe.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments