Friday, March 14, 2025
Friday, March 14, 2025
spot_img
HomePolitikeHamenyekanye itariki Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izahuriraho na M23 ku meza...

Hamenyekanye itariki Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izahuriraho na M23 ku meza y’ibiganiro

Mu rugendo rushya rugamije amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), intumwa za Guverinoma ya Kinshasa n’iz’umutwe wa M23 zizatangira ibiganiro bitaziguye ku itariki ya 18 Werurwe 2025, mu mujyi wa Luanda, Angola.  

Aya makuru yemejwe n’ingoro y’umukuru w’igihugu cya Angola kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 12 Werurwe 2025. 

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko Perezida wa Angola, João Lourenço, ku wa Kabiri, itariki ya 11 Werurwe, agiriye inama na mugenzi we wa DRC, Félix Tshisekedi, aho bemeranyije ko inzira y’ibiganiro ari cyo gisubizo gishobora gukemura ibibazo bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo. 

Perezida Tshisekedi yashimye uruhare rwa Angola mu gushaka umuti urambye w’iki kibazo, yemeza ko Guverinoma ye yemeye kwinjira muri ibi biganiro kugira ngo amahoro arambye aboneke. 

Umutwe wa M23, umaze igihe wigaruriye ibice bimwe by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, umaze igihe usaba ibiganiro bya politiki na Guverinoma ya Kinshasa.  

Ku rundi ruhande, Leta ya DRC yari yarakomeje gusaba ko uyu mutwe ushyira intwaro hasi nk’icyambere cyatuma ibiganiro bishoboka.  

Iyi ntambwe nshya y’imishyikirano iratanga icyizere ko impande zombi zishobora kuganira ku mahoro arambye, aho inzira y’ubwumvikane ishobora kuganirwaho mu buryo butaziguye. 

Uruhare rwa Perezida Lourenço mu guhuza izi mpande rugaragaza umuhate wa Angola mu gukemura amakimbirane yo mu karere.  

Angola ni kimwe mu bihugu byagize uruhare rukomeye mu mishyikirano yabanje y’amahoro muri Congo, harimo n’ubufatanye na Perezida wa Kenya, William Ruto, ndetse na Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, mu gushaka umuti w’ibibazo byo mu karere k’Ibiyaga Bigari. 

Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bemeza ko aya masezerano y’ibiganiro i Luanda ashobora kuba intangiriro y’ibiganiro birebire, aho ibibazo by’ibanze nk’iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro ya Nairobi n’uburyo bwo gukemura ikibazo cy’impunzi bigomba kwitabwaho. 

Ibihugu byo mu karere ndetse n’imiryango mpuzamahanga, nka Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), biri gukurikiranira hafi iyi mishyikirano, kuko amahoro muri Congo afite ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere kose. 

Biteganyijwe ko ibiganiro bizatangira ku itariki ya 18 Werurwe mu mujyi wa Luanda, aho intumwa z’impande zombi zizaganira ku bibazo bitandukanye, harimo n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro amaze igihe atarubahirizwa. 

Ibi biganiro bizahuriza hamwe intumwa z’umutwe wa M23, abayobozi ba Guverinoma ya DRC ndetse n’abahuza mpuzamahanga, hagamijwe gushaka igisubizo cya politiki kizatuma uburasirazuba bwa Congo bugira amahoro arambye. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights