Mu gihe hashize imyaka myinshi intambara irimbanyije mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yemeye kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23.
Iyi ntambwe ishimangirwa n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ya Angola byatangaje ko iyo nama izabera i Luanda mu minsi iri imbere.
Uyu mwanzuro utanzwe nyuma y’uko Tshisekedi yari yaratangaje ko atazigera aganira na M23, umutwe yitaga uw’iterabwoba kandi akavuga ko abawugize atari Abanyekongo.
Kuba yemeye ibiganiro byeruye byerekana ko hari impinduka mu mikorere ya Leta ye, bigatanga icyizere ku mahoro mu karere.
Mu kiganiro yahaye RBA ku wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2024, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko u Rwanda rutatunguwe n’uyu mwanzuro wa Perezida Tshisekedi.
Yagaragaje ko kuva imirwano yongeye kubura, abakuru b’Ibihugu by’Akarere bahurizaga ku kuba M23 ari Abanyekongo bityo bakwiye kuganira na Leta yabo.
Mukuralinda yavuze ati: “Ntabwo byatunguranye, wenda abantu bakunze kumva Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Tshisekedi n’abagize Guverinoma, bavuga ko nta biganiro bazagirana n’uyu mutwe, ngira ngo ni cyo cyatumye abantu benshi batungurwa.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda ruharanira ko ibiganiro bizabera i Luanda bizatanga umusaruro, bikageza ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibiro bya Perezida wa Angola byemeje ko iki gihugu kizayobora ibiganiro hagati ya Leta ya RDC n’abayobozi ba M23. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi i Luanda, aho byatangajwe ko hakenewe umuhuza ukwiriye kugira ngo ibiganiro bigende neza.
Ni icyemezo cyashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Kayikwamba Juduth, wavuze ko ibibazo by’Afurika bikwiye gukemurwa n’Abanyafurika ubwabo.
Inama iherutse guhuza ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Ubukungu bw’Amajyepfo ya Afurika (SADC), yemeje ko RDC igomba kuganira n’imitwe yose ihanganye nayo, harimo na M23.
Mbere, Perezida Tshisekedi yakunze kuvuga ko M23 ari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’abanyamahanga, cyane cyane Abanyarwanda.
Nyamara, kuba yemeye ibiganiro bisobanuye ko yemeye ko ari Abanyekongo bagomba kuganira n’ubuyobozi bwabo.
Mukuralinda yavuze ati: “Yari yarangije no kubyemerera abakuru b’Ibihugu mu nama zitandukanye, noneho abyemeye ku mugaragaro natwe twese rubanda tubyumva.”
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko icyo yifuza atari amagambo gusa, ahubwo ni uko imyanzuro y’ibi biganiro izashyirwa mu bikorwa. Mukuralinda yagaragaje ko u Rwanda rwakomeje gusaba ko ikibazo cya M23 cyakemuka binyuze mu biganiro, kandi ko ubu buryo bwagiriweho umwanzuro buramutse bukoreshwa neza, bwatanga amahoro arambye.
Yagize ati: “Igihe kirageze ngo hafatwe imyanzuro bitari uburyo bwa nyirarureshwa. Hashyizweho uburyo noneho yashyirwa mu bikorwa.”
Yongeyeho ati: “Niba ari byo Leta ya Congo yihitiyemo, ikanahitamo umuhuza, icy’ingenzi ni uko ibyo bazaganira bizafatwaho imyanzuro igashyirwa mu bikorwa.”
Nubwo Tshisekedi yemeye kuganira na M23, Leta ya RDC ikomeje gushinja u Rwanda kuba rufasha uyu mutwe. Yavuze ko M23 yigaruriye ibice binyuranye by’igihugu harimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu, ndetse ikemeza ko u Rwanda ari rwo ruyitera inkunga.
Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kwamagana ibi birego, ivuga ko ikibazo cya M23 kigomba gukemurwa n’Abanyekongo ubwabo kuko ari bo bibangamiye. Yongeyeho ko RDC ikwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bw’igihugu cyayo.
M23 ni umutwe ugizwe n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, barwanya Leta ya RDC bayishinja kwica no kwimura abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamurenge.
Bivugwa ko hari abaturage barenga ibihumbi 100 bahunze bakajya kuba impunzi mu bihugu by’abaturanyi, cyane cyane mu Rwanda.
Uyu mutwe wongeye gufata intwaro mu mwaka wa 2021, uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abo baturage. Ubu ugenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC kandi uri mu mirwano ikomeye n’igisirikare cya RDC.
Ubusanzwe, ibiganiro hagati ya Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro byagiye bigorana. Ariko kuba Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro n’umutwe yahoze yita uw’iterabwoba ni intambwe ikomeye.
U Rwanda n’ibindi bihugu by’Afurika byizeye ko ibi biganiro bizaba by’ingirakamaro kuruta ibyabanje, bikarangiza intambara imaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa RDC.
Icy’ingenzi ubu ni uko ibizavamo bizashyirwa mu bikorwa, kugira ngo amahoro asubire mu Burasirazuba bwa Congo, abaturage bagasubira mu byabo, ndetse n’umubano hagati ya RDC n’ibihugu bituranyi ugasubira mu buryo.