Wednesday, March 12, 2025
Wednesday, March 12, 2025
spot_img
HomePolitikeAmafaranga Perezida wa Repubulika yatanze mu rusengero yazamuye umujinya wa benshi

Amafaranga Perezida wa Repubulika yatanze mu rusengero yazamuye umujinya wa benshi

Abanyakenya biganjemo urubyiruko bakoze imyigaragambyo ikomeye kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2025, bamagana amafaranga Perezida William Ruto aherutse gutanga ku Itorero Jesus Winner Ministry, riherereye mu gace ka Roysambu muri Nairobi.  

Iyi myigaragambyo yakozwe mu rwego rwo kugerageza kwibasira inyubako z’iri torero, gusa polisi yahise itabara ikumira icyo gikorwa. 

Byose byatangiye nyuma y’uko Perezida Ruto atangaje ko yahaye iri torero impano y’amadolari ibihumbi 150$, agamije, gushyigikira amadini.  

Gusa iyi mpano ntiyakiriwe neza n’abaturage, cyane cyane urubyiruko, bavuga ko ari uburyo bwo gucecekesha amadini kugira ngo atanenga ibikorwa bye bya politiki, aho kurengera abaturage bari mu bibazo bikomeye by’ubukungu n’ubushomeri. 

Abigaragambyaga bavuga ko igihugu kiri mu bibazo by’ubukungu byugarije cyane urubyiruko, aho benshi babuze akazi mu gihe ubuyobozi bw’igihugu bukomeje gutanga amafaranga ku bigo by’abihaye Imana aho gufasha abaturage mu bibazo byabo bya buri munsi.  

Bamwe mu rubyiruko bamagana iki gikorwa bavuga ko amafaranga nk’ayo akwiye kwifashishwa mu guteza imbere imishinga y’urubyiruko aho guhabwa amadini. 

Ubwo amateraniro yari arimbanyije muri Jesus Winner Ministry, abigaragambyaga bagerageje kwinjira mu nyubako y’urusengero, bivugwa ko bari bafite umugambi wo kurwibasira.  

Polisi yahise itabara, ihosha iyo myigaragambyo ndetse inata muri yombi bamwe mu bayiteguye. 

Si ubwa mbere Perezida Ruto atanze amafaranga ku madini, kuko mu minsi yashize yatanze inkunga nk’iyo ku Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani.  

Gusa abayobozi b’aya madini barayanze, bavuga ko badashobora kwakira amafaranga atanzwe n’abanyapolitiki bafite inyungu zabo bwite.  

Arikiyepisikopi wa Nairobi, Musenyeri Philip Anyolo, yatangaje ko Inama ya Kenya y’Abepisikopi Gatolika yemeje ko izi paruwasi zitemerewe kwakira inkunga z’abanyapolitiki kugira ngo hatabaho kubogama mu byo bemera. 

Ibi bikorwa bya Perezida Ruto bikomeje kuvugisha benshi muri Kenya, bamwe bakabibona nk’uburyo bwo gushaka kwigarurira amadini kugira ngo adakomeza kunenga ubuyobozi bwe, mu gihe abandi babona ko ari inkunga isanzwe igenewe amadini kugira ngo ashyigikirwe mu bikorwa byayo by’imibereho myiza.  

Ku rundi ruhande, imyigaragambyo yakomeje kugaragaza uburakari bw’urubyiruko ku bijyanye n’icyerekezo cy’ubukungu bwa Kenya, aho kibasira cyane abatabashije kubona akazi no kubona igisubizo ku bibazo by’imibereho. 

Icyakora, guverinoma ya Kenya ntacyo iratangaza ku bijyanye n’iyi myigaragambyo, ndetse n’icyemezo cyafashwe ku baturage batawe muri yombi.  

Hategerejwe kureba uko ubuyobozi bwa Ruto buzabyitwaramo, cyane cyane ko uburakari bw’abaturage bukomeje kwiyongera ku bijyanye n’ubukungu bwifashe nabi mu gihugu. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights