Wednesday, March 12, 2025
Wednesday, March 12, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroBreaking News: Prince Kid wateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi nyuma yo...

Breaking News: Prince Kid wateguraga Miss Rwanda yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe umwana ku ngufu

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) rwatangaje ko rwafashe Dieudonné Ishimwe, w’imyaka 38, wari uhunze ubutabera bw’u Rwanda kubera icyaha cyo gufata ku ngufu. Ishimwe yatawe muri yombi ku wa 3 Werurwe 2025 mu mujyi wa Fort Worth, muri Texas.

Ishimwe, uzwi mu Rwanda nka Prince Kid, yari yarinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko aza kurenga ku mategeko y’igihugu. Ifatwa rye ryashyizwe mu bikorwa ku bufatanye bw’Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) na ICE.

Leta y’u Rwanda, binyuze mu Bushinjacyaha Bukuru, yari yashyiriyeho Ishimwe impapuro zimuta muri yombi ku wa 29 Ukwakira 2024, ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu.

Josh Johnson, umuyobozi w’agateganyo wa ICE mu ishami rishinzwe gukurikirana no kwirukana abinjira mu buryo butemewe, yavuze ko Amerika itazihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera mu bindi bihugu. Yagize ati: “Tuzakomeza gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo abahunze ubutabera aho ari ho hose bashyikirizwe inkiko.”

Kuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE, ategereje icyemezo kizafatwa ku bijyanye no kumwohereza mu Rwanda.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights