Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Ni ngombwa kugira umutima wagutse ukwirwamo abandi (Papa Fransisiko)

Nyirubutungane Papa Fransisiko arasaba urubyiruko kugira intumbero nziza zubakiye ku kwimakaza amahoro, kuganira no gusabana.

Ni ngombwa kubaho ubuzima bufite intego. Kubaho ufite ibitekerezo byagutse. Aya ni amagambo akubiye mu Kiganiro Nyirubutungane Papa Fransisko yagejeje ku rubyiruko n’abarimu bagize urugaga rw’amashuri yita ku mahoro mu bihugu kuri uyu wa gatanu tariki ya 19/04/2024. Papa yabahamagariye gushabukira kuba abubatsi b’amahoro, urubyiruko nirwo mizero y’ejo.

Ni ngombwa kugira umutima wagutse ukwirwamo abandi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Papa Fransisiko ubwo Yaganiraga n’urubyiruko rwo mu rugaga rw’amashuri aharanira amahoro ku isi, aba ni abo mu ishuri ry’Ubutaliyani.

Mu kiganiro cye, Papa yabashimiye igitekerezo cyiza bagize cyo gushyiraho uburyo bushya buzafasha kuvugurura isi, abayituye bakayibamo batekanye binyuze mu gikorwa cyo gushinga ibigo biharanira amahoro bakanigishirizamo uburyo bwo kubaka amahoro.

Yanabashimiye kandi umuhate yabasanganye cyane cyane abanyeshuri biyemeje kubaka ikiraro cy’amahoro hejuru y’isimu ndende y’urwango n’akarengane bitanya abantu bikanahungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Mu guhangana n’imyumvire iriho muri iki gihe, aho usanga buri wese abaho uyu munsi adatekereza ko n’ejo hazabaho, ari byo ntambamyi ituma abantu batagira ibitekerezo byagutse.

Papa yagaragaje uburyo ashimira uru rugaga rw’amashuri aharanira amahoro n’ukwishyira ukizana bya buri muntu. Yashimye umuhate n’ubwitange abashinze aya mashuri bagaragaje n’umurava abigamo bafite.

Muri iki gihe ni ngombwa cyane kurusha uko twabitekereza, buri wese agomba kugira ubuzima bufite intego, kwagura imbibi mu mitekerereze, guhanga amaso ejo hazaza, tubiba umunsi ku wundi imbuto nziza z’amahoro, ejo cyangwa ejo bundi nitwe cyangwa se abacu bazadukomokaho bazasarura izo mbuto nziza.

Papa yaboneyeho no gutumira aba banyeshuri mu ihuriro rigamije kwimakaza umuco w’amahoro rizabera i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika ku matariki ya 22-23 z’ukwezi kwa Cyenda. Ni ubutumire yagejejwzho n’umuryango w’Abibumbye. Intego yiri huriro izaba igamije gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke byugarije isi, hazasinywa amasezerano y’ubufatanye mu kubaka ejo hazaza hazira intambara n’ubugome.

Hazasinywa na raporo y’ubutumwa bw’amahoro bireba abo mu binyejana bizadukurikira. Papa yabasabye akomeje ko bazitabira iri huroro kuko bazatangamo ubuhamya, ibitekerezo n’inyunganizi.  Ni ngombwa ko twese dufatana urunana tukubaka amahoro. Muri uyu murimo indorererezi ntamwanya zifite.

Buri wese aharuye ku muharuro we, imbere y’umuryango we, isi yose yasa neza. Papa yashoje agira ati:” Imana yaturemye turi beza, iduha isi ari nziza, nitwe twiyanduje, n’isi turayanduza, nitwe tugomba kongera kuyisubiza ubwiza yaremanywe kugira ngo ejo hazaza hazatubere heza kurusha uyu munsi.”

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments