Friday, March 14, 2025
Friday, March 14, 2025
spot_img
HomeAndi makuruByatangiye Umugore akubita umugabo we urushyi: Umugore n’umuhungu we w’imyaka 15 bakurikiranweho...

Byatangiye Umugore akubita umugabo we urushyi: Umugore n’umuhungu we w’imyaka 15 bakurikiranweho kwivugana umuntu

Umugore w’imyaka 43 y’amavuko akurikiranywe n’ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, aho akekwaho kwica umugabo we w’imyaka 47 afatanije n’umwana we w’umuhungu we w’imyaka 15. 

Aba bombi bakurikiranyweho kwica uriya mugabo mu ijoro ryo ku wa 08 Gashyantare 2025 bakoresheje umwase. 

Inkuru ya Bwiza ivuga ko iki cyaha cyakozwe mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Nyarunyinya, Umurenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga ubwo uregwa yatahanaga n’umugabo we basinze, bagera mu rugo bagatangira gutongana. 

Muri izo ntonganya, umugore yakubise umugabo urushyi, umugabo nawe ararumusubiza. 

Umugabo yaje kugira umujinya ajya kuzana umuhoro wo kwivugana umugore we, umwana wabo aritambika arimo abakiza, nibwo umugore yatse umugabo wa umuhoro ajya kuwubika. 

Nyakwigendera yasigaye agundagurana n’umwana we w’imyaka 15 y’amavuko, uyu mwana aza kugira umujinya ajya kuzana umwase awumukubita mu mutwe inshuro ebyiri (2) ahita agwa hasi. 

Nkuko iyi nkuru ikomeza ivuga, Muri iryo joro, umugabo bamujyanye kwa muganga, ku munsi ukurikira yitaba Imana. 

Mu rukiko, umugore yireguye avuga ko nta ruhare yagize mu gupfa k’umugabo we, naho umwana we yiregura avuga ko yamukubise umwase mu mutwe inshuro ebyiri aramukomeretsa biza kurangira yitabye Imana. 

Icyaha bakurikiranyweho cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu giteganywa kandi kigahanishwa n’ingingo ya 11 y’itegeko n0 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights