Wednesday, February 5, 2025
Wednesday, February 5, 2025
spot_img
HomeImyidagaduroAmakuru mashya y’ibyaraye bibaye ku banyarwenya Dr Nsabi na Bijiyobija nyuma yo...

Amakuru mashya y’ibyaraye bibaye ku banyarwenya Dr Nsabi na Bijiyobija nyuma yo guhura n’ibyago bikomeye cyane bagiye i Kigali bigatera ubwoba benshi

Abakinnyi ba filime nyarwanda ndetse n’urwenya, Nsabimana Eric wamamaye nka Dogiteri Nsabi (Dr Nsabi) na Imanizabayo Prosper wamamaye nk Bijiyobija, byamenyekanye ko baraye mu bitaro bya Nemba mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Mata 2024, nyuma yo gukora impanuka ubwo bavaga i Musanze berekeza i Kigali. 

Kigali Today dukesha iyi nkuru yatangaje ko iyi mpanuka yabereye mu muhanda Musanze-Kigali, aho bageze ahitwa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, imodoka yabo barimo iragwa bahita babihutana mu bitaro, ariko ngo ntabwo bakomeretse cyane nk’uko bamwe mu babonye iyo mpanuka babitangaje. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kabera Jean Paul, yahamirije Kigali Today aya makuru, agira ati “Yego bakoze impanuka mu ma saa mbili z’umugoroba, nanjye nibwo mbimenye. Ngo bahise babatwara mu bitaro bya Nemba, i Nemba bambwiye ko borohewe bagiye gutaha.” 

Icyakora ku munsi w’ejo ku wa Mbere, ni bwo byamenyekanye ko bagiye muri ibyo bitaro, ariko ntabwo bakomeretse cyane nk’uko Dogiteri Nsabi yemereje aya makuru ku murongo wa Telefone.  

Ati “Twavaga i Musanze twerekeza i Kigali dukora impanuka, twakomeretse ariko bidakabije. Twaraye mu bitaro bya Nemba ariko ubu turatashye, ni amahoro.” 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights