Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kugaragara mu ruhame, nyuma y’icyumweru kirenga asa n’uwaburiwe irengero, agaragara mu gihe AFC/M23 itangaza ko yakiriye Ange Kalonji wari uhagarariye ishyaka rya UDPS muri diaspora.
Ku wa Mbere tariki ya 15 Mata ni bwo Tshisekedi yagaragaye muri kiliziya ya Notre Dame de Fatima i Kinshasa, ahaberaga misa yo gusabira Musenyeri Gérald Mulumba umaze imyaka ine apfuye.
Uyu Mulumba asanzwe ari se wabo wa Perezida Tshisekedi, ikindi akaba yarahoze ari umuyobozi w’ibiro bye mbere yo gupfa ku wa 15 Mutarama azize icyorezo cya COVID-19.
Perezida Tshisekedi yagaragaye mu ruhame mu gihe Impuzamashyaka ya AFC ya Corneille Nangaa ibarizwamo M23, itangaza ko yakiriye Ange Kalonji wari uhagarariye ishyaka rya UDPS muri diaspora.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi w’iri huriro mu bya Plitiki Lawrence Kanyuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 15 Mata 2024 mu butumwa yanditse ku rukuta rwa X rwahoze ari Twitter.
Yavuze ko abantu benshi bakomeje kuva kuri iri shyaka riri ku butegetsi biyunga kuri AFC.
Uretse abayobozi bakuru bo mu ishyaka rya UDPS biyunga kuri iri huriro, abandi Banyekongo bavuye mu bihugu byo ku mugabane wo hanze ya Afurika bagenda bihuza na Alliance Fleuve Congo bakomeje kwiyongera.
Yagize ati: “Turi i Rutshuru hamwe n’abayobozi bakuru bari bakomeye muri UDPS ndetse n’abandi Banyekongo bavuye muri diapora biyunze kuri Alliance Fleuve Congo.”
Abadiyasipora bazanye na Angel Kalonji, baje bavuye Canada, Amerika no mu Bihugu byo mu Buraya aho bari bakomeye mu ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bayobozi biyunze na AFC nyuma y’uko kugeza ubu imirwano ihuza abafatanyabikorea ba FARDC na M23 ikomeje.
Imiryango Mpuzamahanga cyakora yakomeje kugenda ishishikariza impande zombi ko zagumya gushyira imbere ibiganiro kugirango intambara ihagarare ariko Leta ya Congo iranga ibitera utwatsi ko itaganira n’inyeshyamba.
Ni mu gihe M23 ikunze gutangaza ko izakomeza kurwanirira abaturage bakomeje kwamburwa uburenganzira bwabo muri iki gihugu by’umwihariko ababarizwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.