Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomeIyobokamanaBurundi: Perezida Ndayishimiye n’umugore we bazirikanye inzira y’umusaraba ya Yezu. Amafoto

Burundi: Perezida Ndayishimiye n’umugore we bazirikanye inzira y’umusaraba ya Yezu. Amafoto

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’umuryango we, bifatanyije n’abakirisitu gatolika bo muri kiriya gihugu mu muhango wo kuzirikana ububabare bwa Yezu,kuwa Gatanu mutagatifu. 

Perezida Ndayishimiye yagaragaye afite umusaraba ukoze mu giti cyo kimwe n’umufasha we wari wambaye imyenda isanzwe. 

Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, byashyize hanze amafoto agaragaza amafoto ya Ndayishimiye n’umufasha we bazirikana inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo kuwa Gatanu mutagatifu. 

Byagize biti: “Kuri uyu wa gatanu 3/29, Umuryango wa perezida wifatanije n’abakristu bo ku isi yose mu isengesho ryo kuwa Gatanu mutagatifu,iminsi ibiri mbere ya Pasika; isengesho ryaranzwe n’inzira y’umusaraba yateguwe kugira ngo hibukwe kwihangana gutangaje kwa Kristo.” 

Imbaga y’abakirisitu Gatolika yari kumwe na Perezida Ndayishimiye Evariste yazirikanye ubabare bwa Yezu. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights