Monday, April 21, 2025
Monday, April 21, 2025
spot_img
HomePolitikeImyigaragambyo karundura yahagaritse urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo....

Imyigaragambyo karundura yahagaritse urujya n’uruza rw’ibinyabiziga muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo. Amafoto

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo haramukiye imyigaragambyo y’abamotari, yo kwamagana icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi kibuza moto kugenda mu muhanda nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kubera ibibazo by’umutekano muke.  

Ni imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru. 

Ku isaha ya saa moya n’igice za mugitondo kuri uyu wa mbere tariki 29 Mutarama, Bisi na Moto bike ni byo byagaragaye mu muhanda, ibiciro by’ingendo byikubye hafi kabiri. 

Abanyeshuri barwanaga no kugera ku mashuri, bamwe bakaba babuze uko bagerayo baguma mungo zabo.  

Hari abantu benshi babuze ikibatwara bahagarara ku mihanda igihe kirekire, ababishoboye bagendaga n’amaguru. 

Abigaragambya bashyize amabuye mu mihanda imwe n’umwe ku buryo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rwari rwahagaze. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights