Sunday, June 15, 2025
Sunday, June 15, 2025
spot_img
HomePolitikeInkuru y’ibyabaye ku Ihuriro ry’Ingabo za FARDC zagabye igitero simusiga kigamije kwisubiza...

Inkuru y’ibyabaye ku Ihuriro ry’Ingabo za FARDC zagabye igitero simusiga kigamije kwisubiza Kagano yatumye benshi bacika Ururondogoro

Imirwano ikaze cyane hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinema ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yongeye kubera mu gace ka Kagano, muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyarugu, birangira izi ngabo za RDC n’abambari bazo bayabangiye ingata barahunga. 

Ni imirwano yabaye nyuma y’igitero simusiga cyari cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zashakaga kwisubiza Kagano, kamwe mu duce dusanzwe tugenzurwa n’umutwe wa 23, aho byarangiye izi ngabo za RDC ziyabangiye ingata zirahunga, ibintu byatumye benshi bacika Ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. 

Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, nibwo Ibice bitandukanye birimo Kagano, Mbuhi, Bukama, Kashunga, Murambi na Nganga, na Muremure, byigaruriwe na M23. 

Bamwe mu basesenguzi mu bya Politiki bagaragaza ko ibi bice Ingabo z’ihuriro ry’Ingabo za Guverinema ya Kinshasa zambuwe, ari ingenzi mu buryo bw’urugamba. 

Akaba ariyo mpamvu mu rucyerera rwo kuri iki cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024 ihuriro ry’Ingabo za FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC, bateye ibisasu by’imbunda ziremereye mu duce dutuwe n’abaturage mu nkengero za Karuba no muri sentere ya Karuba ubwayo. 

Ni ibisasu birimo gusenya amazu y’abaturage, ndetse n’inyubako zirimo insengero n’amashuri, ari nako byangiriza imirima y’abaturage mu buryo bukomeye. 

Ibi byemejwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aho yanditse ku rukuta rwe rwa X ahamagarira imiryango mpuzamahanga n’iy’imbere mu gihugu ko ihuriro ry’Ingabo za RDC, zongeye gutera ibisasu ahatuwe n’abaturage benshi muri Karuba no mu nkengero zaho. 

Yashimangiye ibi avuga ati: “M23, irakora ibishoboka byose kugira irinde Abasivile n’ibyabo, kandi turarwana kinyamwuga.” 

Andi makuru akomeje kuvugwa n’ibinyamakuru bya Goma, nuko muri Sake, mu birometre 27 uvuye mujyi wa Goma, Ingabo za SADC n’iza RDC harimo n’Imitwe y’Inyeshamba igizwe na FDLR na Wazalendo, bahurijwe hamwe ari benshi cyane kugira ngo barwanye M23. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe