Pasiteri Ezra Mpyisi wahoze ari umujyanama w’umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa, yapfuye ku myaka 102.
Urupfu rw’uyu mukambwe rwamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama. Rwemejwe n’umuryango we.
Ezra Mpyisi wamenyekanye kubera ibiganiro yakunze gukora byabaga bikubiyemo inyigisho, yapfuye nyuma y’uko mu minsi ishize yari yabitswe, gusa umuryango we ukemeza ko akiri muzima.